YAGO WARI URWAYE BIKOMEYE ANAZE INKONI YE.

YAGO WARI URWAYE BIKOMEYE ANAZE INKONI YE.

Nyarwaya Inosenti wamamaye nka YAGO mu kazi k'itangazamakuru yajugunye akabando yari amaze iminsi agenderaho kubera uburwayi yigaragaza neza imbere y'abakunzi be.

Aka kanya abatari bake bongeye kumuca iryera Mu mashusho amaze gusakaza kuri konti ye ya Instagram abahumuriza abizeza ko yamaze kubona ibimukiza.

Yicaye mu modoka yiguriye, Yagize ati "Yo! Bantu banjye, mumeze mute? uyu ni umuhungu wanyu YAGO. NDAGARUTSE, Ikintu nashakaga kubasaba rero, Ndimo ndakira ndimo ndakomera vuba aha muraza kunyumva kabisa mu biganiro."

YAGO Yaboneyeho kandi gusaba abantu gukomeza kumuba hafi nk'uko babigaragaje bakamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha umunsi ku munsi.

Uyu munyamakuru uri mu bakomeye mu Rwanda, uburwayi yari arwaye ntibwavuzweho rumwe ndetse nawe ntiyakunze kubugarukaho gusa yakomeje kujya asaba abantu kumufatira iry'iburyo.

Icyumweru kirenga kirashize ahatangajwe ko atazakora ibiganiro nk'uko bisanzwe kubera uburwayi, aha niho ha mbere benshi babimenyeye ko arembeye mu bitaro bitangira gutera benshi igishyika bashyigura za Bibiliya abandi barangamira za Rozari bazivuga bamusabira kuri Rugira.

Nyuma yaho gato Umuryango we waje gutangaza ko yatoye ka mitende ndetse impundu zishobora kuvuga aho bukera.

Bidatinze nawe yaje kujya ku rubuga rwa Twitter ashimira iyamuhanze ikimuhaye gukira no kurama yongeraho gutera iteka abatereye amavi imbere yayo bamusengera.

Amasaha asaga 4 ashize ashimiye abantu kubw'ubutumwa bwinshi bw'ihumure yakiriye kuri Telefone ye ngendanwa.

Hashize akandi kanya nibwo yahise yifata aya mashusho bongera kumubona avuga bigakunda bizamura imbamutima z'abamukunda.

Uyu mugabo akenshi urangwa n'urukundo no gufasha yamenyekanye bwa mbere kuri Televiziyo GOODRICH TV nyuma yamamara by'ikirenga ubwo yakoraga kuri TV10 ari naho yaje kuva yisunika yikorera ku rubuga rwa Youtube ahashinga imizi.

Kuri YAGO TV SHOW hari hamaze iminsi humvikana umugabo nawe umenyerewe mu ruganda rw'imyidagaduro witwa  LEANDRE nawe uherutse gusezera akazi ke kuri TV10 aho yaje gufatanya n'uwiswe mukuru we mu gakino.

Niyomugabo Leandre 

DJ BRIANNE ni umwe mu basengeye YAGO