MESSI ASHEGEYE KUGARUKA I BARCELONA.

MESSI ASHEGEYE KUGARUKA I BARCELONA.

Umunya-Argentine LIONEL MESSI akomeje kwirengagiza kongeza amasezerano mu ikipe ya Paris Saint Germain habura igihe gito ngo ayo yasinye agere ku musozo aho abigaragaza nk'umwana ushegera gusubira iwabo.

Ibivugwa muri iyi kipe iyoboye mu bufaransa ko abakinnyi badahuza mu rwambariro bishobora kuba intandaro yo kuba uyu mugabo w'imyaka 35 yasubira gufasha abamugize uwo ari we kugeza ubu.

XAVI Hernandez baryohanye i Camp Nou ubwo yari umukinnyi biravugwa ko nk'umutoza wa Barcelona FC yaba arimo kumurambagiza buhoro buhoro kandi bimworoheye nk'inshuti kumwumvisha uburyo bazongera guhesha ikuzo ikipe yabareze kuva bakiri bato.

Ntakabuza mu mpeshyi itaha ubwo azaba asoje amasezerano y'imyaka 2 afitanye na PSG, uyu mukinnyi biteganyijwe ko azagaruka gukina LA LIGA yongera kubangura ashwanyaguza amakipe yari yarigize akaraha kajya he ajugunya hirya iyo mu bikari.

Marba Marc umunyamakuru ukorera La Porteria yashimangiye ko MESSI atazongera amasezerano ko ndetse n'ubuyobozi bwa Barcelona bwabihaye umugisha bukimushaka kandi bumvikanye ko agomba gusoza amasezerano gusa ubundi akaza k'ubuntu ndetse ibijyanye n'umushahara byo bakabyitaho cyane.