Uburyohe bwa NBA Paris Bwagarutse , Cleveland icakirana na Brooklyn .
Uburyohe bw'imikino ya NBA iknirwa hanze ya Leta zunzubumwe z’Amerika iragaruka kumugoroba w'uyumunsi taliki 11 mutrama 2024 mugihugu cy'ubufaransa mumurwa mukuru wiki gihugu Paris aho amaso yose yabakunda umukino wa basketball araba ahanzwe munzu yimyidagaduro ya "Accor Arena" n’umukino uribuhuze amakipe abiri ari muzikomeye muri shampiona ya basketball yo muri Amerika ariyo Cleveland cavarias na Brooklyn Nets mumikino ya shampiona ya baskettbal ya America ikundwa ndetse igakurikiranwa nabatari bake bitewe nuburyo uyumukino wamaze kuba kimenya bose ndetse ukaba hari ni byamamare wakoze abo twavugamo nka Lebron james , Stephen curry , james haden, kevin Durant nabandi bagikina uyumukino, ndetse nabakanyujijeho muriyi shampiona nka Michael Jordan , Kobe Bryant ,Magic birds ,shaq ,nabandi benshi.
Cleveland Cavaliers iraza kuba icakirana na Brookly Nets zose zibarizwa muir Conference y'iburasirazuba mumukino wa shampipona ya NBA 2023 -2024 aho Cavaliers ariyo ihabwa amahirwe kuko ifite insinzi eshanu mumikino irindwi baheruka gukina muri iyi shampiona ndetse no muri rusange mumikino 36 baheruka gukina bakaba baratsinzemo 21 bagatsindwa 15 mugihe Brooklyn baraza kuba bahanganye mumikino irindwi baheruka gukina batsinzwemo itandatu yose bagatsinda umukino umwe gusa ndetse no muri rusange mumikino 36 baheruka gukina bakaba baratsinzemo 16 bagatsindwa 21. Aya makipe yombi aheruka guhura taliki ya 26 ukwakira 2023 aho Cleveland yatsinze Brooklyn kukinyuranyo kinota rimwe gusa bakaba baratsindanye amanota 114 ya Cleveland kuri 113 ya Brooklyn.
Abarimo Donavan Mitchell uhagaze neza muriyiminsi kuko nibura kuri buri mukino atsinda amanota 27.2 ,Max Strus ndetse na Jallett Allen nibo bitezwe kuruhande rwa Cleveland mugihe abarimo Nick Claxton ,Mikal Bridghes ari nawe uyoboye ubusatirizi bwiyi kipe kuko atsinda byibura amanota 21.1 kuri buri mikino, ndetse na Cam Thomas umugwa muntege mugutereka mugakangara kuko we atsinda amanota 20.3 kuri buri mukino ,aribo bitzwe kuruhande rwa Brooklyn.
Abashaka kureba uyumukino barawurebera kuri NBA TV, Canal Plus, BeIn sport , Bally sport ohio ndetse no kuma radio nka Sirius Xm WTAM, La Mega nahandi hatandukanye ku isaha ya saa munani (2:00 pm) kuri Eastern time, saa moya( 7:00) z'umugoroba kuri GMT ndetsena sa tatu z'umugoroba ku isaha y’Ikigali.
Mumikino iheruka kubera muri Paris harimo uwumwaka ushize wahuje Chicago Bulls na Piston warangiye Bulls itsinze Piston amanita 126 kuri 108, ndetse nuwahuje Bucks na Hornets muri 2020 bikarangira Bucks itsinze Hornets amanota 116 kuri 103.