LIVE: RAYON SPORTS VS KIYOVU SPORTS ZIGUYE MISWI

LIVE: RAYON SPORTS VS KIYOVU SPORTS ZIGUYE MISWI

Byatangiye amakipe yombi asatirana ku buryo bukabije buri mwe inyotewe no gutsinda.

Byahise bihindura isura ku munota wa 12 w'umukino nyuma yo kwatsa umuriro imbere y'izamu ry'Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mbere iba itangiye nabi.

BAYO Cherrif ku mupira mwiza yari abonye byihuse yakubise umuzinga w'ishoti ugana mu nshundura uzinyeganyeza hafi gusaza abafana ba Rayon bifata mu mutwe babonye uko aba KIYOVU biterera hejuru.

Bidatinze imbere y'imbaga nyamwinshi yicaye muri KIGALI PELE STADIUM umukino wakomeje kuryohera ijisho kubera amacenga n'amashoti yacicikanaga.

Byarinze bifata iminota y'igice cya mbere KIYOVU SC ikiyoboye n'igitego kimwe ku busa barinda bajya kuruhuka buri wese yiteze impinduka mu gice cya kabiri.

BAYO Cherrif

Byongeye guteza ubwoba bwinshi abafana ba RAYON Sports mu gice cya kabiri kigitangira ubwo yageragezaga kwigaranzura KIYOVU SC ariko biranga biba iyanga irayikanira ahubwo ikagerageza gushaka ikindi cy'umutekano.

Benshi bakomeje kwibaza utahana intsinzi mu gihe kugeza ubu nta kipe n'imwe ijenjetse ku munota wa 75' w'umukino.

Bizamuye imbamutima z'abafana ba RAYON Sports fc ubwo OJEERA ku kazi gakomeye yaje guha umupira ku mutwe wa NGENDAHIMANA ERIC anyabikamo igitego cyiza ku munota wa 88' ushyira uwa 89'.

Bidapfa bidapfusha RAYON SPORTS nyuma yo kuzanzamuka yahise ishyiramo imbaraga zidasanzwe yataka inatakwa ikomeza gukanira ku munota wa 90+1 Joachim Ojeera yinjira neza acenga mu rubuga rw'amahina ateyemo bawukuramo.

Bongeyeho iminota 5 maze ku munota wa nyuma 90+5 LUVUMBU wa Rayon Sports ahusha igitego nyuma yo kugerageza ibishoboka ashota birangira amakipe yombi anganya kimwe kuri kimwe yombi atahana inota rimwe rimwe.

Bikomeje kugorana kuri RAYON SPORTS ishaka kwicuma ngo yisange iyoboye shampiyona y'u Rwanda, ikaba yisanze ku mwanya wa 4 kuri uru rutonde.

Bihinduye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda 'RWANDA Premier League' isoje icyiciro cyayo cya mbere amakipe 5 ariyo ayoboye ku buryo bukurikira.

1. APR FC 33 Pts
2. Police FC 31 Pts
3. Musanze FC 29 Pts
4. Rayon Sports 27 Pts
5. Mukura VS 23 Pts