NTIBISANZWE: KORALI VUZIMPANDA NA INJILI BORA ZAKORANYE INDIRIMBO

Ama korali abiri ari mu ayakomeye mu itorero rya EPR, arimo arakora cyane mugihugu, Injiri bora na Vuzimpanda bahuje imbaraga bakorana indirimbo.

Ntibikunze kubaho ko ama korali ahurira mu ndirimbo imwe nkuko byakozwe nizi korali zombi zikunzwe cyane mugihugu.

Ibi bigaragaza urukundo rudasanzwe ruri hagati muribo nk'uko nabo ubwabo babyivugira mumagambo yabo bati'' Vuzimpanda ninayo Injili Bora kandi si ibya none kuko tumaranye igihe kandi tuziranyeho byinshi.

Izi korali zombi nubwo zakoranye indirimbo bise'' URUKUNDO'' sibyo gusa kuko bafitanye n'igitaramo kizabahuza bombi bise '' URUKUNDO LIVE CONCERT'' kizabera muri kigali ku rusengero rwa EPR Remera Kicukiro tariti ya 05 ugushyingo 2023. kizaririmbamo izi Korali zombi na Rehoboth Choir nabandi bataratangazwa.

Hakizimana jean damacene uhagarariye Vuzimpanda Choir yatangaje ko kuba barihuje bagategura ikigikorwa ari ama korali abiri kandi yo mu Idini rimwe bizabera urugero ayandi ma korali nk'ikimenyetso cy'ubufatanye n'urukundo