GATEAUX Y'URUMOGI YAKORESHEREJWE B.THREY NTIVUGWAHO RUMWE.

GATEAUX Y'URUMOGI YAKORESHEREJWE B.THREY NTIVUGWAHO RUMWE.

Muheto Bertrand wamamaye nka B.Threy yaraye akorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru ye azanirwa umutsima wiswe uw'urumogi.

Ni Gateaux(umutsima wifashishwa mu birori) yakoresherejwe yari yanditseho amagambo mu mpine yo kumwifuriza umunsi mwiza w'amavuko "HBD B.Threy" yandikishije ibara ry'umukara.

Icyatsi gikunzwe cyane kuri iyi si, kinakoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye 'Canabbis' mu ndimi z'amahanga nicyo cyari gishushanyijeho, bamwe bakiyikubita ijisho bateye hejuru bati "Karabaye dore urumogi kuri Gateaux ya B.Threy"

Abatabizi bo bireberaga umutsima gusa ukoze mu mabara y'icyatsi, umutuku,umukara n'umuhondo muke nk'amabara aranga abaRasta nkawe.

Uretse iki cyatangaje bamwe mu bafana, Ibirori byo byagenze neza byitabirwa n'ibyamamare birimo SLUM DRIP na BUSHALI n'abakunzi babo baje gushyigikira mugenzi wabo batangiranye urugendo rwa 'Kinyatrap'

B.Threy umaze iminsi aryohewe n'urukundo yahaswe n'umwali w'igikundiro yishimiye cyane uburyo yitaweho n'inshuti n'umuryango, ashimira byimazeyo abaje muri ibi birori ariko yibanda cyane ku mukunzi we bahuza byose.

KEZA ukunda urwahebuje B.Threy, mu gakanzu k'umutuku yagaragaje ko yishimira umugabo we yongera kumwifuriza isabukuru nziza amwizeza kuzamukunda mpaka.  

Uyu musore ukomoka i Nyamirambo ntiyatinze kumusubiza ko amukunda uruzira uburyarya ibyishimo birabasaga amashyi ngo 'kaci kaci' mu bari baje kwizihiza ibi birori, wa mutsima wiswe uw'urumogi urakatwa barasangira.