KORARI VUZIMPANDA IGIYE GUTARAMIRA ABANYARWANDA NYUMA YIGIHE NTABITARAMO IKORA

Korari vuzimpanda ikorera umurimo w'ivugabutumwa muri EPR paruwasi ya kamuhoza yongeye kwiyibutsa abakunzi b'indirimbo zahimbiwe Imana

KORARI VUZIMPANDA IGIYE GUTARAMIRA ABANYARWANDA NYUMA YIGIHE NTABITARAMO IKORA
KORARI VUZIMPANDA IGIYE GUTARAMIRA ABANYARWANDA NYUMA YIGIHE NTABITARAMO IKORA

Korari vuzimpanda ikorera umurimo w'ivugabutumwa muri EPR paruwasi ya kamuhoza yongeye kwiyibutsa abakunzi b'indirimbo zahimbiwe Imana n'abanyarwanda muri rusange nyuma y'igihe idakora ibiterane kubera icyorezo cya Corona Virus. 

Iyi korari ikunzwe n'abatari bake,  ikaba n'imwe muma korari afite izina rikomeye murwanda, ibinyujije k'umbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko igiye gutaramira abanyarwanda mumpera z'umwaka kuwa 18 Ukuboza 2022.

Korari vuzimpanda yamenyekanye kundirimbo zitandukanye nka @Sinziyumanganya na @sinaceceka, @dushoboze, @Intimba n'izindi
Yaherukaga gukora igiterane mbere y'icyorezo cya covid, byatumye idakomeza gukora igiterane buri mwaka nkuko yarisanzwe ibikora.

Ubu ikaba yongeye gutaramira abakunzi bayo, aho izaba iri kumwe na light of christ n'abandi bahanzi nka Josh Ishimwe, na Jesca Mucyowera na Elishadai yamenyekanye kundirimbo Cikamo
Ndetse n'abavugabutunwa batandukanye.
Bagiragira bati" #ndashima.
Munsanganyamatsiko iboneka muri zaburi 75: 2 


Buri wese aratumiwe,  kwinjira n'ubuntu igiterane kizabera Kimisagara kuri EPR paruwase ya kamuhoza