KENNY SOL AKOMEJE KWISHIMIRA UBUKWE BWE.

KENNY SOL AKOMEJE KWISHIMIRA UBUKWE BWE.

Rusanganwa NORBERT uzwi cyane mu buhanzi nka KENNY SOL yongeye guterwa iteka no gusezerana n'umukunzi we.

Mu buryo bushimangiye, uyu muhanzi rurangiranwa muri muzika nyarwanda yagaragaje amarangamutima nyuma yo gushyira umukono we ku masezrerano yo kuzabana akaramata na KUNDA Alliance Yvette.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, KENNY SOL yasangije abamukurikira amafoto y'urwererane ayaherekeresha amagambo akomeye ku mukunzi we.

Ati "Nasinye,ndadoda biterwaho kashe! Uwanjye mu buzima. Kuva mu itangiriro ritakekwaga kugeza ku bushake bw'umubano akaramata. Urukundo rwacu ntirujorwa."

Yunzemo ati " Mu kurabagirana ku bukwe bwacu byarenze ku kuba abakundana bigera ku kuba twabaye umwe by'ahazaza huje ugukura mu bwiza no komatana bizira iherezo."

Mu mbamutima nsa, KENNY SOL yiyemeje gukunda KUNDA byuzuye nyuma yo kumanika icyiganza cye afashe ibendera amusezeranya kuzamuba hafi mu bibi no mu byiza.

Biteganyijwe ko ubukwe bw'aba bombi mu gusaba no gukwa buzaba bitari kera n'ubwo amatariki ateremezwa neza.