MISS KELLIA RUZINDANA ACIYE IMPAKA YEREKANA UMUKUNZI WE.

MISS KELLIA RUZINDANA ACIYE IMPAKA YEREKANA UMUKUNZI WE.

Umwe muri ba Nyampinga bitabiriye irushanwa ry'ubwiza 'MISS RWANDA 2022'  birangiye ahaye ukuri abanyarwanda ku bijyanye n'urukundo amazemo iminsi.

Byagiye bivugwa kenshi ko Miss Kellia yaba akundana byihariye na Element kuva ku kigo cy'amashuri yisumbuye cya Saint Andre bahuriyemo ugukururana kwabo kuhenda kubyara ibindi bindi umuriro waka kurushaho aho bombi babereye ibyamamare.

Kuri uyu wa mbere kuva mu masaha ya mu gitondo , uyu mwali w'igikundiro yasabye abamukurikira kumubaza ibibazo bifuza akabasubiza[Q&A], maze nabo si ukumuhata ibibazo bivayo bavunagura imipaka ku buzima bwe batabura umwenda wose wari ukingirije ahera,amwe mu mabanga arayamena.

Ku bijyanye n'ubuzima bwe mu rukundo batangiye bamubaza niba arurimo koko nawe yerura atarya iminwa avuga ko yamaze kurohama mu nyanja yarwo, umwe muri bo ntiyanyuzwe neza yamubajije ko koko yaba afite umukunzi, Nyampinga w'uburanga abyemera atanga. 

Iki gisubizo cyaje gikurikirana n'ikibazo mu kanya nk'ako guhumbya abazwa niba akundana na Mugisha Robinson wamamaye nka ELEMENT cyane mu gutunganya indirimbo zigezweho udasiba kumvamo ijambo 'Eleeeh' .

Nta kuzuyaza KELLIA yahise yandika ati 'OYAAA' ahakana ko adakundana na ELEMENT aca impaka avuga ko afite undi mukunzi utari uwo bakekaga, akura abantu mu rujijo bibazaga ko bombi baba bakundana ariko rwihishwa.

Ibitanyuze benshi, bamusabye kwerekana umukunzi we , nawe ako kanya ahita ashyiraho ifoto igaragaza ikiganza cye kiri mu cy'umusore yihebeye ntiyamwerekana isura, abazi gushishoza ntibashira amakenga ku byo yari yivugiye mbere.

Urukundo rwe n'uyu musore uzwiho gutunganya neza umuziki rwatangiye kunugwanugwa ubwo irushanwa rya Nyampinga 2022 ryari ririmbanije bizakugaragara ko ashyigikiwe bikomeye n'uyu musore biganye ayisumbuye.

Byacicikanye mu itangazamakuru ahantu hose ELEMENT akora ubukangurambaga mu gutora uyu mwali nawe si ukwanikira abo bahanganye mu majwi abereka igihandure basigara bibaza ibibabayeho, undi yigarurira imitima y'abafana.

Kuva ubwo ntibahwemye kubigira ibanga nyamara bamwe mu nshuti za hafi zikemeza ko bakundana kandi ko bamaranye igihe kirekire.

Ugushyigikirana kwa bombi ntikwabuze kwigaragaza kuko uretse kuba yaramufashije mu irushanwa rya Miss Rwanda yegukanyemo ikamba rya Miss Heritage 2022, undi nawe mu minsi ishize ntiyatinze kugaragaza ko ari umufana w'ibikorwa bye.

Ubwo ELEMENT yasohoraga indirimbo ye ya mbere nk'umuhanzi yise 'KASHE' , Miss Kellia yashishikariye kuyumva no kuyireba mu ba mbere anasaba abatandukanye kwihera ijisho iyi ndirimbo imaze kugira abarenga Miliyoni 1 y'abayirebye.

Indirimbo KASHE ya ELEMENT ongera uyirebe hano