Intandaro yo kudahabwa Mudasobwa ku banyeshuri biga mu myaka ya nyuma muri Kaminuza y'Urwanda.

Intandaro yo kudahabwa Mudasobwa  ku banyeshuri biga mu myaka ya nyuma muri Kaminuza y'Urwanda.

Ikibazo cyo kudahabwa mudasobwa ku banyeshuri biga mu mwaka wa nyuma muri kaminuza y’Urwanda gikomeje kuzamura intera aho Ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye cyane cyane X (yahoze yitwa Twitter), usanga ari cyo kiganiro mu ma-spaces (ibiganiro mu majwi) n'ibitekerezo (comments) byisukiranya kuri paji (pages) za @Brd _education, @Rwanda_education na @HEC_Rwanda .

Ibi byaturutse ku kuba ubwo yari mu kiganiro n'abanyeshuri biga muri Kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, IRERE Claudette yarababwiye  ko abiga mu mwaka wa nyuma  batazahabwa izo mudasobwa mu rwego rwo kubarinda umwenda utari ngombwa.

Ni umwanzuro utarishimiwe n'abanyeshuri benshi cyane cyane abarebwa nawo ku buryo nanubu basaba ubuvugizi kugira ngo bahabwe izo mudasobwa zibafasha mu masomo yabo kuko bo bavuga ko baribazikeneye kubera ko batarasoza kwiga bakavuga ko nubwo basigaje igihe gito ngo barangize kwiga, ahubwo aho bageze ari ho bari bazikeneye cyane ngo zibafashe  gukora imishinga isoza amasomo yabo y'ikiciro cya mbere cya Kaminuza harimo  gukora ubushakashatsi, kwandika igitabo gikubiyemo ubwo bushakashatsi , kuzifashisha mu gihe cyo kwimenyereza umwuga ndetse no kwandika raporo basabwa muri icyo gihe cyo gusoza amasomo yabo.

 Hari kandi n'abavuga ko kubima izo mudasobwa kubera ko basoje amasomo ataribyo kuko amasomo yabo atarangirira ku kiciro cya mbere cya kaminuza aho bakavuga ko bari kuzazifashisha no mu bindi byiciro bya Kaminuza baziga. Hari kandi abavuga ko bari kuzifashisha izo mudasobwa mu kwihangira imirimo no mugihe baba barangije amasomo, ibyabarinda gushomera.

Aha usanga abanyeshuri  bibaza impamvu badahabwa izo mudasobwa  cyane cyane ko nubundi ihabwa uyishaka kandi wayisabye binyuze mu masezerano asinywa hagati y’umunyeshuri na Banki  y’u Rwanda itsura Amajyambere, ishami ryahariwe uburezi (BRD-education), ari na yo ishinzwe gutera inkunga iki gikorwa, ariko itangwa rya mudasobwa  rigashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Uburezi kuko ari yo izishyikiriza abanyeshuri hifashishijwe urutonde bahawe n'ikigo k’Igihugu gishinzwe uburezi mu mashuri makuru na za Kaminuza (HEC). Aha ni ho abantu bamwe na bamwe bahera bibaza niba harabayeho kudakorana neza ngo hatangwe amakuru ku gihe hagati y'ibi bigo bitatu byose birebwa n'iyi gahunda.

Intandaro yo kudahabwa mudasobwa ku banyeshuri biga mu myaka ya nyuma muri Kaminuza y’Urwanda ariko bihereye ku biga muri iyo Kaminuza mu  ishami rya Huye yatewe no gutinda gutangwa kw'izo mudasobawa biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba harabanje gukorwa igenzura kuri mudasobwa zari zaramaze gutangwa mu ma shami ya Nyarugenge na Gikondo byaje kurangira bigaragaye ko bamwe mubazihawe bazigurishije ari nabyo byatumye hashyirwaho ingamba nshya zirimo no kuvugurura ingingo zimwe na zimwe mu masezerano yasinywaga hagati y'umunyeshuri ushaka mudasobwa na BRD-education.

Umwe mubanyeshuri wiga mu mwaka wa kane(4) mu ishuri ry’amategeko twaganiriye  yagize ati « kuba baratinze kuduha mudasobwa nibyo  bitumye bavuga ko batazaziduha  kuko natwe  iyo baziduha  igihe iki gikorwa cyo kuzitanga cyatangiraga muri Nzeri 2023  natwe ntakibazo twarikuba dufite nkuko abandi biga mumyaka ya nyuma, Nyarugenge na Gikondo ntacyo bafite kubera ko bazibahereye igihe ».

Undi nawe wiga mumwaka wa gatatu(3) mu ishuri ry’itangazamakuru  utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati «  ubundi se niba batarashakaga kuduha Machine kubera iki batumye dusinya amasezerano yabo kandi nayo masezerano ntibashyiremo ingingo ivuga ko twe tutazazihabwa ?». Yakomeje agira ati nge nanakwereka mesaje banyohererezaga maze gusinya amasezerano kuko  amasezerano ya mbere twayasinye kuva  taliki 27 Kamena 2023 kugeza taliki 11 Nyakanga 2023. Ni amasezerano yavugaga ko bazaduha machine nyuma y'amezi atatu (3) uhereye igihe amasezerano asinyiwe hanyuma amasezerano ya kabiri  yarameze nko kuvugurura aya mbere tuyasinya taliki 11 z’uku  kwezi ».

Gahunda yo gutanga mudasobwa ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’Urwanda yaherukaga gukorwa mu mwaka w'amashuri wa 2018-2019 ariko iza guhagarara mu mwaka w'amashuri wa 2019-2020  kubera ko izari zisanzwe zitangwa n'uruganda rwa Positivo zari zanenzwe ubuziranenge .

Iyi gahunda yongeye gusubukurwa mu mwaka wamashuri wa 2023-2024 ubwo  Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda , Banki Itsura Amajyambere ndetse n'Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi mu mashuri makuru na za Kaminuza batangaje ko iyo gahunda izasubukurwa ariko hagahindurwa n'ubwoko bwa mudasobwa zatangwaga hagatangwa Lenovo.