DRC: M23 YAHAGURUKIWE BIDASUBIRWAHO, YABA IGIYE KURANGIZA AKAYO MURI CONGO?

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na SADC Ku wa Gatanu basinyanye amasezerano ashyiraho sitati y’Ingabo uriya muryango uteganya kohereza muri Congo.

Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Perezidansi ya RDC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X nkuko tubicyesha UMURYANGO yavuze ko ziriya ngabo "zigiye koherezwa mu rwego rwo gufasha Igisirikare cya Congo kurwanya no kurandura M23 ndetse n’indi mitwe ikomeje gutambamira amahoro n’umutekano muri RDC."

Kugeza ubu itariki Ingabo za SADC zizohererezwa muri Congo ntiratangazwa, gusa Kinshasa ivuga ko ari "mu minsi iri imbere."

Byitezwe ko izi ngabo zizasimbura iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zimaze umwaka urenga muri Congo.

Kuri ubu ukwezi n’igice kurihiritse M23 yubuye imirwano ikomeye hagati yayo n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo Kinshasa.

Imirwano hagati y’impande zombi imaze igihe ijya mbere mu duce dutandukanye twa Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

M23 kuri ubu iracyagenzura uduce dutandukanye muri izi Teritwari nk’umujyi wa Bunagana, ibice bya za Groupement za Kibumba na Buhumba, umujyi wa Kitshanga ndetse n’uduce twa Kilorirwe na Kishishe.