UMUNYAMAKURU SABIN WA ISIMBI TV YIBASIWE N'ABAFANA BA NDIMBATI BAMUTERA IMIJUGUJUGU.

UMUNYAMAKURU SABIN WA ISIMBI TV YIBASIWE N'ABAFANA BA NDIMBATI BAMUTERA IMIJUGUJUGU.

Kuva byatangazwa ko Uwihoreye Jean Bosco Moustapha afunguwe bamwe mu baamukunda bishimye hejuru ya nyir'igitangazamakuru cyitwa Isimbi Tv.

Niba hari umuntu urimo gucunaguzwa bikomeye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane ni Murungi Sabin wabaye imbarutso y'ifungwa ry'uyu munyarwenya NDIMBATI waraye abirengeje amaso akavuga ko atakiri mu byahise ndetse ko nta n'ikirego azatanga.

Ndimbati nk'uko yabyivugiye ubwo yitabaga urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge ku nshuro ya mbere aburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, yavuze ko yagambaniwe n'umunyamakuru SABIN washakaga kumuca ibya mirenge ngo ahengere yirengagiza gushyira hanze amabanga ye.

Aka kagambane kamuvugwaho niko kateje intugunda mu bafana babyiniraga ku rukoma ariko bamutera imijugujugu y'amagambo atagira ingano we n'ikinyamakuru cye.

Cyane ku rubuga rwa Instagram kuri konti ya ISIMBI TV nta nkuru yerekeye ifungurwa rya Ndimbati iriho kugeza n'ubu mu gihe mu Rwanda hose impapuro zibanza z'ibinyamakuru byose intero yari yabaye 'Ndimbati yagizwe umwere, Soma; https://www.kalisimbi.com/aka-kanya-ndimbati-arafunguwe

Buri nkuru yose ISIMBI TV yashyiraga kuri Instagram, abandi bahitaga bayica amazi aho kuyivugaho mu bitekerezo ahubwo bakivugira ibya Ndimbati watashye.

Urugero nko ku nkuru yashyizweho yavugaga k'umuhanzikazi Bwiza, hari uwiyita Abdoullife250 wagize ati "Ese Ntiwamenyeko ndimbati Ari Mugisagara kondeba warumye Gihwa??? Hahahaha Icyonzicyo harahiyeee weeeeeeeee"

Undi wiyita Tity Clemy kuri Instagram yatanze igitekerezo cye ati "Sabin wasebye wampaye none wabuze ibyo uvuga urimo urivugisha ubujajwa gusa harya ngo washakaga amafaranga warayabonye rero harya ngo ntiyujuje imyaka? harya ngo yamufashe ku ngufu abimenya abana bagize 2ans hhhhhh"

Si aba gusa kuko n'uwitwa Uwase2052 nawe yanditse ati "Ntiwari no kwijijisha ugatangaza ko Ndimbati yaje koko? ndabon wabigizemo ubwoba sha gusa Imana ikubabarire."

N'ubwo benshi bamuteye amabuye ariko hari abamuvuganiye bagerageza gusaba bagenzi babo kumworohereza bakagabanya kumwibasira kuko byari bigeze aho bitera inkeke.

Nk'uwitwa Collete Mpinganzima yagize ati "Please nimumushyiriremo imiyaga I beg, ubwo ndavuga Sabin. Ntaho yahera adutangariza ko Ndimbati yaje rwose,namwe muri abantu izo mbaraga ntiyazibona pe."

Ikiganiro SABIN yakoranye n'umukobwa witwa Kabahizi Fridaus,Tariki 08 Werurwe 2022  nicyo cyatumye isi yota Ndimbati kuko nibwo abantu bamenye iby'uyu mubyeyi w'impanga 2 wavugaga ko yafashwe ku ngufu ari naho Ndimbati yashyiriye mu majwi uyu munyamakuru avuga ko yifuzaga indonke ngo hato atabishyira hanze nibwo nawe yanze birangira bigiye ku karubanda.