FARDC NA WAZALENDO BASUBIRANYEMO BARASANIRA I GOMA.

FARDC NA WAZALENDO BASUBIRANYEMO BARASANIRA I GOMA.

Ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zasubiranyemo n'abarwanyi ba Wazalendo bari bafatanyije mu kurwanya M23.

Kuva mu ijoro ryacyeye mu mujyi wa GOMA habereye imirwano idasanzwe hagati ya FARDC n'abaturage bibumbiye mu mutwe wiyise WAZALENDO.

Iri tsinda ry'abasore bahawe intwaro ngo bafashe FARDC mu kurwanya M23, ryiraye mu basirikare ba leta barwana inkundura hagati yabo nyuma y'ubwumvikane buke bwabaye basubiranamo.

Abaturage batuye mu duce tw'ahitwa mu BIRERE na KATOYI bemeje aya makuru nyuma y'ubwoba n'igihunga bararanye kubera urusaku rw'amasasu bumvise mu rusisiro.

Umwe mu bahatuye yagize ati "Nijoro twari twahinze umushyitsi tuzi ko M23 yafashe GOMA ariko twaje kumenya ko ari abarwanyi ba Wazalendo barwanaga na FARDC."

Benshi mu batuye mu Birere bo bari bamaze no kuzinga utwabo biteguye guhungira mu Rwanda kuko nta handi batekerezaga gusa umutima waje kwiruhutsa bumvise amasasu adakomeje imirwano ihosheje.

Ibi bikimara kuba mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, Umuvugizi w'ingabo za leta mu mujyi wa GOMA, Lt. Col. Ndjike Kaiko Guillaume yizeje  abaturage  umutekano.

Ati "Ibyatezaga imidugararo byarangiye nta mpamvu yo gutinya, ingabo zacu zirimo kubikurikirana."

N'ubwo avuga ibi ariko abaturage bo ubwoba buracyari bwose aho bakomeje gusaba leta gukumirira hafi ibibazo byose bitezwa nábarwanyi ba WAZALENDO bisa naho bahawe intwaro batabikwiye.

Uku gusubiranamo bikomeje gutiza ingufu umutwe wa M23 ushobora gufata GOMA bitari kera ndetse bamwe batangiye gukuramo akabo karenge.

Soma; https://www.kalisimbi.com/rdc-m23-ishobora-kwigarurira-kivu-yose-bidatinze