HARI ABANYARWANDA BAGIYE KWIRUKANWA MURI CANADA.

HARI ABANYARWANDA BAGIYE KWIRUKANWA MURI CANADA.

Umuryango ukomoka mu Rwanda ushobora kwirukanwa muri Canada nyuma yo kugaragara ko baba muri icyo gihugu nta byangombwa.

Uyu muryango ugizwe n’umugore w’imyaka 50, umugabo ndetse n’abana babiri. Ibinyamakuru byo muri Canada byatangaje ko bahunze mu 2019 umugabo atorotse kasho.

Inkuru dukesha Igihe ivuga ko Kuri ubu umuryango wajyanywe mu kigo gishyirwamo abimukira binjiye muri Canada mu buryo butemewe n’amategeko, mu mujyi wa Ottawa. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu uwo muryango ushobora gusubizwa mu Rwanda ku ngufu.

Ikinyamakuru Ottawa Citizen cyatangaje ko umugore wo muri uwo muryango yari asanzwe akora mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru.

Caroline Gélineault, ni umwe mu bari gufasha uyu muryango ngo udasubizwa mu Rwanda, ngo kuko bakeka ko bashobora kugirirwa nabi bagaruwe.

Gélineault yavuze ko byaba bitumvikana Leta yirukanye uwo muryango, mu gihe bafite ikibazo cy’abakozi mu nzego z’ubuzima kandi umugore wo muri uwo muryango aribyo yakoragamo.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Canada yanze ubusabe bw’ubuhungiro kuri uwo muryango.

Nyuma bongeye gusaba ko baguma muri icyo gihugu ku mpamvu z’ibikorwa by’ubugiraneza n’ubuzima bwabo. Ubwo busabe bwa kabiri ntabwo burumvwa.

Muri Werurwe 2021 Canada yari yemeye ko abakora mu nzego z’ubuvuzi badafite ibyangombwa bibemerera kuba muri icyo gihugu, bazafashwa kubibona, ariko iyo gahunda yaje guhagarikwa uwo muryango w’abanyarwanda utaragerwaho.

Ottawa Citizen ivuga ko tariki 10 Nzeri 2022 aribwo uyu muryango wagombaga gusubizwa mu Rwanda, utorokera muri Amerika habura umunsi umwe.

Bageze ku mupaka wa Canada na Amerika barafatwa, basubizwa mu kigo gifungirwamo abimukira binjiye mu buryo butemewe n’amategeko.

Umugabo wo muri uwo muryango yavuze ko mbere yo guhunga yakoraga muri gereza i Kigali. Ngo yahunze nyuma yo kubwira mushikiwe ko umugabo we afungiye muri iyo gereza.

Ngo byaje kumenyekana ku bayoboraga iyo gereza baramufunga, ari muri kasho y’inzego z’ubugenzacyaha abasha gutoroka ariko guhita ajya muri Canada n’umuryango we.

Karine Martel uvugira ikigo gishinzwe serivisi zo ku mipaka muri Canada yavuze ko umunyamahanga wese winjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko agomba gusubizwa aho yaturutse.

SOURCE:IGIHE