AFCON 2023: Ivory Coast yavuye mu matsinda kuri Mana mfasha yasezereye Senegal yayavuyemo idatsinzwe.

AFCON 2023: Ivory Coast yavuye mu matsinda kuri Mana mfasha yasezereye Senegal yayavuyemo idatsinzwe.

Igikombe gihuza ama kipe y’ibihugu ku mugabane wa Africa mu mupira wamaguru  kirarimbanije mu gihugu cya Ivory Coast, amakipe akomeje kwesurana ari nako amwe atungurwa. Mu ijoro ryakeye ikipe y’igihugu ya Senegal yaraye ikubiswe ni nkuba ubwo yasezererwaga na Ivory Coast abantu batari bitezeho gutsinda iyi kipe yigihangange ku mugabane wa Africa bitewe nuko ifite abakinnyi bakomeye nka Sadio Mane , kuba ariyo ifite igikombe giheruka yatwariye mu Misiri, hakiyongeraho no kuva mumatsinda idatsinzwe umukino numwe ikajya muri 1/8 kirangiza .

Ivory Coast yabonye itike ya ¼ istinze Senagal  kuri penarte eshanu(5) kuri enye(4) za Senegal nyuma yaho iminota 90 y’umukino irangiye hakongerwaho 30 ya kamarampaka nayo ikarangira amakipe yombi aguye miswi mu minota 120 yose aribwo hitabajwe Penarite. Kandi nyamara nubwo Senegal yasezerewe yari yatsinze igitego hakiri kare kuko ku munota wa kane wumukino gusa H. Diallo yari yamaze guterekamo igitego maze abafana biyi kipe ibyishimo birabasaga maze kumunota wa 86 wumukino Frank kessie atsinda icyo kwishyura ibyari ibyishimo by abanya Senegal bihinduka ibyaba nya Cote d’ivoire, mbese ryari ijoro ribi kubafana ba Senegal , ku bakinnyi ndetse na staff yose ya Senegal.

ikipe ya Ivory Coast  ari nayo yakiriye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya 38 yavuye mu matsinda itsinze umukino umwe yatsinzemo  Guinea-Bissau ibitego bibiri(2) ku busa(0) ku mukino wambere mu matsinda ukaba ari nawo wafunguraga aya marushanwa ari nawo rukumbi yatsinze, nyuma yo kuwutsinda abantu batangiye kuvuga ko izatanga akazi kuyandi ma kipe bahanganye ariko siko byagenze kuko indi mikino ibiri yakurikiyeho yayitsinzwe yose  harimo uwo yatsinzwemo na Nigeria igitego kimwe(1)  ku busa(0) nuwo yatsinzwe na Equatorial Guinea ibitego bine(4) byose ku busa. nyuma yo kwandagazwa gutya byatumye isoreza imikino yo mu matsinda ku mwanya wa 3 kandi hagombaga kuzamuka amakipe abiri mu itsinda ariko ntiyari kuba yuzuye 16 agomba gukina imikino ya 1/8 kuko yari amatsinda 6 nibyo byatumye hahabwa  amahirwe amakipe 4 yatsinzwe neza nayo akajya kuzuza umubare wakenewe ari ho Ivory Coast yisanze ikomeje mu kiciro cyari gikurikiye hanyuma igahuzwa na Senegal yaraye isezereye kubwa mahirwe.

Ikipe ya Senegal Yasezerewe muri 1/8 itunguwe nyuma yo kuva mumatsinda itsinze imikino yose ikabona amanota yose 9 ku 9 kuko ku mukino wa mbere yatsinze Gambia ibitego bitatu(3)  ku busa(0) , ku mukino wa kabiri itsinda Cameroon ibitego bitatu(3)  kuri kimwe(1) hanyuma ku mukino wa nyuma igatsinda Guinea ibitego bibiri(2)  ku busa(0), nukuvuga ko yavuye mu matsinda yinjije ibitego 8 ikinjizwa igitego kimwe.