YAGO PONDAT NYUMA YO KWIVUMBURA AHAWE IKIBANZA YARI YAREMEREWE.

YAGO PONDAT NYUMA YO KWIVUMBURA AHAWE IKIBANZA YARI YAREMEREWE.

NYARWAYA Innocent wamenyekanye nka YAGO PONDAT amaze gushyikirizwa ikibanza yari yaremerewe n'imwe muri kompanyi zibicuruza.

Amezi 5 yari yihiritse uyu munyamakuru wanamamye nk'umuhanzi asezeranijwe iki kibanza, nk'uko icyo gihe yabibwiwe yagombaga guhita agihabwa mu Ukuboza kwa 2023 ariko amaso ahera mu kirere bituma yivumbura.

Mu cyizere cyinshi cyasaga nikiraje amasinde, uyu musore yifashishije imbuga nkoranyambaga ku rukuta rwe rwa X ahandika ubutumwa bwari bwuje akababaro ko ibyo yemerewe n'iyi Kompanyi yitwa Marchal Real Estate Developers bitubahirijwe.

Bidatinze ubuyobozi bw'iyi kompanyi bwaje kubitera utwatsi ihakana ayo makuru yemeza ko nubwo byatinze bizakorwa nta shiti.

Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024, nibwo YAGO yahawe iki kibanza gifite agaciro ka 20,000,000Rwf ndetse ahita agirwa umwe mu bari ku ruhembe rw'imbere mu iyamamazabikorwa byose bya Marchal Real Estate 'Brand Ambassodor'.

Akanyamuneza kari kose ubwo yashyiraga umukono ku masezerano bagiranye nyuma yo kugihabwa anavuga ko yicuza kuba yarakoze amakosa yo kwishyuriza ku mbuga nkoranyambaga n'ubwo na Kompanyi nayo yakozemo amakosa yo gutinza ibyo yari yemerewe ubwo yamurikaga ku mugaragaro Umuzingo wa mbere w'indirimbo yise "SUWEJO Album" ku wa 22 Ukuboza 2023.

YAGO kuri ubu uretse kuba yarakomeje itangazamakuru ryamugize uwo ariwe, akomeje no kotsa igitutu abamutanze mu kibuga cy'ubuhanzi kuko aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'AMASHAGAGA' yaryoheye abatari bake mu minsi 4 ishize isohotse.