ABANYARWANDA 13 BATOROKEYE MU BUFARANSA NYUMA YUKO BASERUTSE MU ITORERO INYAMIBWA.

ABANYARWANDA 13 BATOROKEYE MU BUFARANSA NYUMA YUKO BASERUTSE MU ITORERO INYAMIBWA.

Hamaze kumenyakana amakuru avuga ko abaririmbyi,ababyinnyi, n'abavuza ingoma basaga 13 baburiwe irengero.

Bose uko bari bagize itorero 'INYAMIBWA' ryari riherutse gufata rutemikirere ryerekeza ku mugabane w'i Burayi mu gihugu cy'ubufaransa byemezwa ko batorotse.

Ku wa 28 Kamena 2022 nibwo buriye indege ibageza i Paris buri wese afite VISA y'amezi 3, ibyatumye bategereza ko irangira ngo bongere kugaruka mu Rwagasabo.

Muri 22 abantu 9 bonyine nibo bagarutse i Rwanda nyuma yo kubabura burundu kugeza n'ubu nta n'umwe uzi iyo berekeye nyuma yo gutaramira abahatuye bigatinda.

Nk'uko umwe muri bo wagarutse ku ya 23 Kanama 2022 yabitangarije Igihe dukesha iyi nkuru, yavuze ko aho bari bacumbitse bagendaga babura umuntu umwe kuri umwe mu bihe bitandukanye.

Ati "Twagiye turi 22, Sinavuga ngo buri munsi hagendaga bangahe, gusa uko bwiraga, bwacyaga hari abo twabuze kugeza ubwo dutashye turi 9."

Yakomeje atemeza neza niba koko baratorotse burundu kuko VISA yagombaga kuzarangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2022, ati "Reka dutegereze ko bazataha, baramutse bataje nibwo twamenya ko batorotse koko."

Bamwe muri iri torero harimo uwabaye Nyampinga w'umurage[Miss Heritage 2020], Miss Teta Nicole hamwe na Nyampinga Anita Umuratwa uherutse kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2021.  

Miss Heritage 2020 , TETA NICOLE mu bagize itorero INYAMIBWA

Anita Umuratwa, Miss Supranational 2021

Itorero INYAMIBWA