ABA DEPITE BARIMO FRANCK HABINEZA BAKOZE IMPANUKA IKOMEYE

Ba Depite Dr Frank Habineza, Hon Germaine Mukabalisa na Hon Manirarora Annoncée bakoze impanuka y’imodoka nyuma yo kugongwa n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yari yikoreye amabuye.

Ba Depite Dr Frank Habineza, Hon Germaine Mukabalisa na Hon Manirarora Annoncée bakoze impanuka y’imodoka nyuma yo kugongwa n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yari yikoreye amabuye.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ubwo aba badepite bari berekeje muri siporo mu Karere ka Bugesera.

Amakuru ducyesha UMUSEKE  avuga ko Depite Dr Habineza yatangaje ko Imana yakinze ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima gusa imodoka yangiritse cyane.

Avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba bahise bajyanwa igitaraganya ku bitaro byitiriwe Umwami Faysal kugira ngo bitabweho n’abaganga.

soma  amakuru agezweho kuri kalisimbi.com

Yagize ati “Bakoze ibizamini byose, njyewe ndikubababara cyane mu gituza ariko hari mugenzi wanjye wababaye cyane. Turacyariho yari kuba ari inkuru mbi.”

Dr Frank Habineza, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon Manirarora Annoncée nyuma yo kwitabwaho n’abaganga batashye mu ngo zabo.