CLARISSE YISHIMIYE GUSEZERANA N'UMUKUNZI WE.

CLARISSE YISHIMIYE GUSEZERANA N'UMUKUNZI WE.

Mu gicamunsi cy'uyu wa 18 Kanama 2022 nibwo umunyamakurukazi umenyerewe kuri Radio B&B FM Umwezi yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we.

Uwimana Clarisse afashe ku ibendera ry'u Rwanda yemereye Kwizera Festus Bertrand kuzabana nawe akaramata yaba arwaye cyangwa ari muzima, yaba akize cyangwa akennye akazamuhundagazaho urukundo iteka.

Amarangamutima yari yose yuje inseko isaabye isura Clarisse aherekejwe n'umuryango we n'inshuti zirimo bamwe mu bo bakorana yishimiye gusezerana n'uwo yihebeye anasinyira ko ntakizamuhungabanya ahari.

Bombi bahise basakaza integuza y'ubukwe[Wedding Invitation] bwabo yerekana ko tariki 3 Nzeri 2022 buzataha batumira imiryango n'inshuti.

Biteganyijwe ko bazasezeranira n'imbere y'IMANA muri Kiliziya Gatolika ahazwi cyane nko muri Saint Famille mu mujyi wa Kigali rwagati.

Clarisse yamenyekanye mu itangazamakuru cyane mu biganiro by'imikino no mu kogeza ruhago biryoheye ugutwi, yakoze kuri Radio Inkoramutima, Contact FM, VISION Radio, City Radio, Flash FM na B&B FM ubu abarizwaho, yaje no kwikorera ku rubuga rwa Youtube kuri Cano yise UC Sports.

Hari Tariki 19 Kamena 2022 ubwo Kwizera Bertrand yapfukamaga asaba Clarisse Uwimana kuzamubera urubavu nawe yemera atazuyaje mu birori byari agatangaza amwambika impeta y'urw'akadasohoka n'ubu akimukunda.

Soma https://www.kalisimbi.com/umunyamakuru-kazi-wa-bb-fm-clarisse-uwimana-yambitswe-impeta-yurudashira