IBY'URUPFU RWA NEEMA BYAHISHUWE.

IBY'URUPFU RWA NEEMA BYAHISHUWE.

Hamenyekanye bimwe mu bikekwa byahitanye Nyakwigendera wahoze ari umwerekanamideli Neema NGERERO muri leta zunze ubumwe z'AMERICA.

Umwe mu bagize umuryango we yatangarije itangazamakuru ryo mu Rwanda ko hamaze guhishurwa ko nta muntu n'umwe urupfu rwa Neema rurakekwaho wafashwe agaragaza uko byagenze.

Ati"Neema yasanzwe yapfuye mu modoka ye, mu rugo rwa musaza we.Imodoka yari mu igaraje,ry’urwo rugo itazimije ariko umuryango w’igaraje ufunze. Abaganga bahageze basanze hari umwuka mwinshi mubi witwa Carbon Monoxide mu nzu no mu igaraje."

Yongeyeho ati "Birashoboka ko yaba yarasinziriye mu modoka ye igihe yageraga mu igaraje, noneho uwo mwuka mubi ukamwica."

Asoza yagize ati "Kugeza ubu urupfu rwe rufatwa nk’impanuka kuko nta kimenyetso kindi yicyo yaba yarakoze, kandi nta kindi giekwa cyaba cyarateye urupfu rwe murakoze."

Urupfu rw'uyu mwali rwashenguye abatari bake no mu byamamare nyarwanda bari baziranye kuko yari amaze kwandika izina mu bijyanye n'imideli.

Uko byagenze mbere yo kubura ubuzima, Soma inkuru;https://www.kalisimbi.com/urupfu-rwa-neema-ruhishe-byinshi

Neema Ngerero wari umunyamideli

Ruhukira mu mahoro