ALINE GAHONGAYIRE YASUBIJE ABIBAZA KO ATWITE N'UWAMUTEYE INDA

Umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, yasubije abakomeje kwibaza niba koko atwite, n’umugabo waba waramuteye inda.

ALINE GAHONGAYIRE YASUBIJE ABIBAZA KO ATWITE N'UWAMUTEYE INDA

Umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, yasubije abakomeje kwibaza niba koko atwite, n’umugabo waba waramuteye inda.

Ibi yabigarutseho nyuma y’ifoto yagiye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize afashe ku nda, benshi bagatangira gutekereza ko yaba atwite nubwo we atari ko yabitangaje.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 ubwo uyu muhanzikazi yari mu kiganiro n’abamurukira kuri Instagram, yasubije ibibazo bya bamwe ndetse acishamo agira n’abo agira inama.

Asubiza abamubaza niba koko yaba atwite, ntiyeruye ngo abatangarize ko ibi bivugwa byaba ari ukuri ahubwo yabasabye kwita kubibareba ndetse ko hari ubuzima aba adakwiriye gushyira hanze.

Yagize ati “ Ifoto ni ifoto nshuti yanjye, gusa imyaka mfite irabinyemerera ndi umuntu ugarukwaho kenshi ku mbuga nkoranyambaga ikimbaho cyose kiravugwa, ndabasabye mujye mureba ibibareba, mubivemo mudasanga mwaracumuriye ubusa.”

Yakomeje agira ati “Ubundi se bitwaye iki gutwita, ariko ibaze nanjye ngiye kubaza umubyeyi wawe niba atwite , ubuzima bwanjye ni njye bureba si wowe bureba, byose bimbaho si ko bijya hanze, icyakora niba ufite sosiyete yamamaza imyambaro y’abana ako kazi nagakora nta kibazo ariko ikintu udafitemo inyungu wakiretse koko.”

Uyu muhanzikazi yakomoje ku ifoto yagiye ahagaragara imugaragaza hari uwo bahuje urugwiro, bamwe batangira gukeka ko yaba ari uwamuteye inda.

Aha yagize ati “Ifoto yose nashyira hanze ni uburenganzira bwanjye , uyifata ukundi ni we ufite ikibazo, hari abo nabonye bavuga ngo noneho uwamuteye inda yamenyekanye, iriya foto ni iya musaza wanjye ndamukunda cyane ni yo mpamvu mwayibonye kuriya.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko ubu ahantu hose asigaye agera atungurwa no kubona abantu bitegereza inda ye.

Aline Gahongayire yakomeje avuga ko yaremewe gukunda abantu bose kandi ko nubwo yaba ari kumwe n’abantu badasenga ariko baba bafite ibikorwa bya kimuntu.

Ati “Ariko se nkubwire madamu, njye nahamagirariwe gukunda, nkunda abantu bose, nonese si abantu ?  Ahubwo se urabizi neza ko badasenga Imana? Ibyo ubikurahe? Mu buzima , nzashyikirana na buri wese kandi sinabireka kuko nibwo bumuntu,”

Yakomeje agira ati “Wishaka ko mbaho uko ubishaka, kuki wumva wayobora ubuzima bwanjye , icyo mpa agaciro ni ukuba Imana yangiriye icyizere nkakomeza kubaho.”

Yagarutse ku bibaza niba uyu muhanzikazi yaba afite abana , abasubiza ko ari umubyeyi wa benshi kandi bimunezeza kubona buri wese abayeho neza. Ati “Ndabizi ko abana ari umugisha kandi ndabafite benshi.”

Uyu muhanzikazi yahishuye ko hari igitabo yanditse yise ‘Black Chapter’ ndetse na filime yakoze byose bigaruka ku bihe bigoranye yanyuzemo ndetse n’ibyamuvuzweho byose.

Yabajijwe niba ibyo ari gukora atari bimwe byateye bikorwa n’ibyamamare bigamije gukurura amarangamutima y’abantu (gutwika), asubiza avuga ko iryo jambo aribwo akirimenya.

ALINE Gahongayire kuri ubu arajwe inshinga no gushyira kumugaragaro filime mpamo yibanda ku nkuru y'ubuzima bwe nyakuri ikaba izajya hanze mu ntangiriro z'umwaka wa 2023.

src umuryango