ELON MUSK gukina Twitter nk'akadenesi bimushyize mu rukiko.

ELON MUSK gukina Twitter nk'akadenesi bimushyize mu rukiko.

Abayobozi bafite mu nshingano Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kwihangana kwabo kuranze barega umuherwe wa mbere ku isi ELON MUSK mu rukiko.

Twitter yagombaga kugurwa n'uyu muherwe kuva mu mezi ashize bitangira kuvugwa ndetse nawe ubwe arabyiyemerera batangira kumvikana ariko arimo kwisubira ku munota wa nyuma.

Iki kirego cyajyanywe mu rukiko na ba nyir'uru rubuga barusaba kumuhatira kurugura ku ngufu ntazindi mpamvu cyangwa amananiza.

ELON Musk utagishaka gutanga akayabo ka miliyali 44 z'amadolari bari bumvikanye ku ya 25 Mata 2022, arashinja Twitter kudakosora amwe mu makosa yayibonyemo ndetse yerekanye nubwo ba nyirayo babihakana.

Catherine Hill umuvugizi w'uru rubuga nta na kimwe yatangaje kuri ibi Elon Musk abashinja mu gihe Bret Taylor umwe mu bayobozi yavuze ko amategeko agomba gukurikizwa uyu muherwe agahanirwa kubarerega no kubasuzugura.

Bret Taylor na Catherine Hill ba Twitter

Ibyo uyu muherwe wa mbere ku isi ashinja Twitter kutita ku nshingano zayo mu kuvugurura bimwe mu bidahwitse muri sisiteme y'ikoranabuhanga ikoranye ndetse ahamya ko nibitanahinduka atazagira n'urupfumuye ayitangaho.

Birasa nk'aho uyu mukino utazasozwa amahoro kuko hitabajwe abanyamategeko bakomeye i Delaware beguye amadosiye n'ibitabo bose bahagurukiye Elon Musk bamushinja gukina Twitter nk'ukina akadenesi.

ELON MUSK