M23 IKUBISE INSHURO FARDC ISATIRA UMUJYI WA SAKE.

M23 IKUBISE INSHURO FARDC ISATIRA UMUJYI WA SAKE.

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu haramukiye imirwano idasanzwe hagati y'ingabo za FARDC, MONUSCO n'umutwe wa M23.

Mu bice by'ahitwa KALENGA na KIMOKA, Urufaya rw'amasasu akomeje kumishwa ku basirikare ba Leta bifatanyije n'abarwanyi ba Wazalendo udasize n'ingabo z'umuryango w'abibumbye, MONUSCO.

Ni mu birometero bike cyane uvuye mu mujyi wa SAKE yo muri teritwari ya Masisi, ndetse bidatinze uyu mutwe ushobora kwigarurira uyu mujyi.

Kuri ubu ingabo za FARDC na MONUSCO zikomeje gukubitwa inshuro aho n'abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije bakwiye imishwaro.

Iyi ntambara yabaye agatereranzamba aho kugeza ubu abaturage batuye Kalenga bahunze abandi bahasiga ubuzima bikomeza gutera inkeke abatari bake.