DRC: UMUSIRIKARE YATWITSWE ARAKONGOKA AZIRA KO ARI UMUTUTSI.

DRC: UMUSIRIKARE  YATWITSWE ARAKONGOKA AZIRA KO ARI UMUTUTSI.

Captaine RUKATURA Gisore uzwi nka Kabongo wabarizwaga mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yishwe n'abaturage bamuziza ko ari Umututsi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Ugushyingo 2023 nibwo hacicikanye amashusho ashengura umutima yagaragazaga uko Capt. Gisore yatwitswe akakongoka.

Ibi byaraye bibereye i GOMA neza neza mu gace ka NDOSHO ubwo uyu musirikare yari atashye avuye mu kazi yisanga agoswe n'abaturage uruhuri batangira kumukubita bamushinja kuba umututsi ndetse ko kuba afatanya n'inyeshyamba z'umutwe wa M23 zibazengereje.

Muri aya mashusho y'iyicarubozo yagaragaye, Captaine Rukatura yari aryamye hasi yageretsweho ibipine n'ibindi nk'inkoni yakubitishwaga agaragurika aho yagizwe intere atabaza anasaba ko bamugirira impuhwe.

Urusaku rwari rwose rw'aba baturage bari bamuzengurutse bamwita umwe mu basirikare bagize M23, bongeraho ibitutsi byinshi bamushinja ko yari agiye kubatera igisasu giturika 'Grenade'.

Byababaje benshi bari bamuzi ku izina rya KABONGO, ntibyatinda n'umutwe wa M23 binyuze ku mukuru wayo Bertrand Bisimwa werekanye ako karengane nyakwigendera yagiriwe.

Ibi bikomeza gutiza umurindi intambara ihanganishije leta ya Congo Kinshasa na M23, aho uyu mutwe udahwema kuvuga ko uzaharanira kugera ku ntsinzi kugeza uburenganzira bw'abatutsi n'abavuga ururimi rw'ikinyarwanda mu gihugu butanzwe nta hohoterwa n'ihonyora ryongeye.

Intambara yasubiye irudubi, umutwe wa M23 ukomeza kwisubiza uduce yari yarambuwe isatira n'utundi turimo imijyi ikomeye na GOMA irimo.

Soma; https://www.kalisimbi.com/drc-m23-yirukanye-ingabo-zuburundi-mumujyi-wa-kitchanga