Ubwato bwa MANTIS KIVU QUEEN UBURANGA bwatangiye kunyerera mu KIVU.

Ubwato bwa MANTIS KIVU QUEEN UBURANGA bwatangiye kunyerera mu KIVU.

Nyuma y'imyaka bubaka ubwato bwiswe 'MANTIS KIVU QUEEN UBURANGA' nka Hoteli iri mu kiyaga, bwatangiriye ibikorwa byabwo ku mugaragaro mu igeragezwa.

Ubu bwato butangaje buzakora nka Hoteli y'inyenyeri eshanu bwatangiye kunyerezwa ku mazi bagerageza ubushobozi bwabwo mu gihe hitegurwa kwakira abashyitsi benshi baturutse impande zose z'isi bazajya baburuhukiramo.

Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023, Ibi bikorwa by'igerageza birakomeje, ndetse amakuru ahari ni uko buzatangira kwakira bidatinze abakerarugendo mu kwezi gutaha.

Buzajya bwogoga ikiyaga cya KIVU buzenguruka hose mu turere twose dukora kuri iki kiyaga ari two RUBAVU, KARONGI,RUTSIRO, NYAMASHEKE na RUSIZI.

Bwa mbere mu kwezi kwa WERURWE 2014 nibwo byatangajwe ko bugiye kubakwa, nyuma yaho imirimo iranatangira none uyu mwaka igihe cyari kigeze ko burangira bugatahwa mu Ukuboza kwa 2023.

MANTIS KIVU QUEEN Uburanga Hotel, ifite ibyumba bisaga 13 birimo ubwogero,akabari n'uburiro [Restaurents] bukaba kandi bupima metero 35 z'uburebure.

Iki ni kimwe mu bikorwaremezo bizafasha muri gahunda z'ubukerarugendo kuko nibwo bwa mbere bungana gutya bugiye gukorera muri iki kiyaga cya KIVU gisanzwe gisurwa na benshi bakunda ibyiza nyaburanga.