CG RTD GASANA YAHAWE URUHUSHYA RWO GUTAHA UBUKWE AVUYE GEREZA.

CG RTD GASANA YAHAWE URUHUSHYA RWO GUTAHA UBUKWE AVUYE GEREZA.

Nyuma yuko hakwirakwijwe amakuru y'ibihuha yavugaga ko CG RTD GASANA Emmanuel yarekuwe, byaje kumenyekana ko yari yahawe uruhushya rwo gutaha ubukwe.

Aha hari nyuma yo kugaragara mu ifoto yatashye ubukwe bw'umuhungu we, bamwe bakiyikubita amaso bibaza uko byagenze kugira ngo ave muri gereza aje mu birori nk'abandi.

Bidatinze urwego rw'igihugu rushinzwe igorora rwatangaje ko yari yahawe uruhushya nk'uko hari n'abandi bajya baruhabwa bagasohoka gereza ku mpamvu zitandukanye ariko barinzwe ku buryo basubizwayo.

Uwitwa Hakuzwumuremyi Joseph ku rubuga rwa X niwe wari washyize hanze iki gihuha avuga ko CG RTD Gasana Emmanuel yaba yababariwe.

RCS ibinyujije ku rubuga rwa X yasubije vuba na bwangu HAKUZWUMUREMYI, iti "Ntabwo yahawe imbabazi nk’uko Ubivuga, ahubwo yahawe uruhushya hashingiwe ku ingingo ya 27 igika cya 5 y'itegeko no 022/2022 ryo ku wa 29/09/2022 rigenga serivise z'igorora. turakumenyesha kandi ko atariwe wa mbere uhawe uruhushya."

CG Rtd GASANA yahoze ari guverineri w'intara y'Iburasirazuba akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwakira indonke no gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite.

Kuri ubu afunzwe iminsi 30 y'agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso, nk'uko byemejwe ku ya 27 Ugushyingo 2023 n'urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.