Hehe n’irungu: Star times Rwanda nk’igisubizo na Ganza TV

Hehe n’irungu: Star times Rwanda nk’igisubizo na Ganza TV

Ku itariki ya 8 Ugushyingo 2023, Star times Rwanda yatangije  ku mugaragaro shene yitwa  “Ganza”kuri televiziyo izajya yerekanaho filime mu rurimi rw’Ikinyarwanda.  

Star Times ni Sosiyete y’abashinwa ikora ibijyanye n’ibikoresho by’ikorabuhanga n’itangazamakuru ikorera muri Afurika yo mu butayu bwa Sahara ikaba isakaza amashusho hifashishwa satellite  kugirango amashusho agree ku bakiiliya bayo no gutanga serivise zinyuranye z’ikoranabuhanga. 

Ikaba ari shen izajya ikora igihe cyose, kandi bikaba byitezwe ko izakemura ikibazo cy’abakunzi ba za filime mpuzamahanga bo mu Rwanda, batajyaga bashobora gukurikirana za filime  bitewe no kutamenya neza ururimi. 

Televiziyo ya Ganza izajya igaragarira ku muyoboro wa 103, ku bantu bafite televiziyo zifite antenne guhera mu ntangiriro z’Ugushyingo 2023. 

Mu gihe abafite televiziyo zikoresha igikarayi bazajya barebera ku muyoboro wa  406, werekane filime zose mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa.

Ubu buryo bwa Startimes bwo kwerekana filime mu rurimi rw’Ikinyarwanda ni umwihariko, nyuma yo gutangiza Magic Sports urubuga rwerekana umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bufatanye na Rwanda Broadcasting Agency (RBA)

Frankly Wang, Icyegera cy’Umuyobozi Mukuru wa Startimes mu Rwanda yavuze ko  bishimira serivise nziza batanga mu Rwanda ndetse n’ababafatabuguzi muri rusange.

Akaba kandi yaravuze ko babanje gukusanya ibitekerezo by’abakliya babo, ku buryo bumva iyi gahunda,, bityo akaba aribyo bagendeyeho mu rwego rwo gutangiza iyi gahunda mu rwego rwo kubagezaho serivise inoze.

Yagize ati, “ Tuzanye televiziyo Ganza, umwihariko kandi ishimishije kandi ikazanafasha abantu kunezerwa nta nkomyi yo kutamenya ururimi.”  

Televiziyo Ganza kandi yerekana imyidagaduro mpuzamahanga na za filime harimo nizo muri Amerik ay’Amajyepfo, Filipine, Turukiya, Uganda, Kenya, Tanzania n’ibindi bihugu.

Startimes ikaba ifite za shene zisaga 700, zirebwa n’abantu bareba televiziyo basaga miliyoni mirongwine neshanu (45) bo mu  bihugu bisaga 30 kuva yatangira imyaka mirongwitatu n’itanu (35) itangiye gukora. 

Umuyobozi Mukuru wa Star times, Bwana Wang akaba yaravuze ko Ganza Televiziyo izajya yerekana filime z’amatente kandi ko ari ingenzi mu kuzamura imyigire y’abana, bityo bikaba bizafasha no kuzamura imyigire y’abana bato mu Rwanda.

Nkuko umuyobozi ushinzwe kwamamaza muri Star Times Bwana Nkurikiyimana Modeste, yavuze ko iyi shene ije gukemura  ikibazo cy’ururimi, bityo bikazafasha abareba Televiziyo ya Ganza kumva neza ubutumwa bunyuzwa muri za filime, ibi bikaba akarusho ku baba batumva neza ururimi rw’icyongereza cyangwa izindi ndimi z’amahanga.    

Written by Alphonse Rutazigwa