Billie Eilish numuvandimwe we Finneas begukanye igihembo muri Golden Globes Awards 2024.

Billie  Eilish numuvandimwe we Finneas begukanye  igihembo muri Golden Globes Awards 2024.

Mwitangwa ry'ibihembo bya golden Globes Award  kunshuro ya 81 byatanzwe  taliki ya 07 mutarama 2024 umuhanzi wumuny'Amerika kazi  Billie Eilish Pirate Baird O’Connell wamamaye nka Billie Eilish yegukanye ighembo kindirimbo nziza yakoreshejwe muri filime mukiciro kiswe “Best Original Song”  abikesheje iyo yise “What was I made for” nindirimbo yakoze  afatanyije na musaza we Finneas  Baird O’Connell  bashyize hanze muri Nyakanga 2023. Finneas kandi ninawe usanzwe unamufasha mu gutunganya indirimbo ze zimwe na zimwe  kandi akaba arinawe wamufashije kumenyekana ubwo yamuhaga amahirwe yo kuririmba indirimbo yanditse kugiti ke  yise “Ocean eyes” uyu mukobwa akayiririmba neza ndetse ikanakundwa nabatari bake ubwo uyu mukobwa yarafite imyaka 13 gusa none kurubu akaba afite imyaka 22.

What was I made for  yabonye iki gihembo ibikesheje filime  yiswe “ Barbie” iyi filime yo mubwoko bwa comedy  yagiye hanze mumwaka wa 2023 igakorwa na sosiete ya  Warner Bros Pictures. Iyi filime yakunzwe nabatari bake  yarihatanye mubyiciro bigera kuri 6 birimo: icya Cinematic and box office Achievemrnt Award  yanegukanye  aho yabaye filime yinjije agatubutse mumwaka wa 2023 kuko yakoreshejwe asaga milioni 145 zamadolaei ikinjiza asaga miliyali 1 na milioni 442 zamadorali y'Amerika. mubindi byiciro kandi harimo icya Supporting Actor in Motion Picture , icya Actress in Musical or Comedy icya Musical or Comedy Motion Picture, icya Director of a Motion Picture ndetse nicya Screen Play of Motion Picture.

Billie eilish na musaza we Finneas  nindirimbo yabo What was I made for begukanye igihembo  cya “ Best Original Song” bahigitse izindi ndirimbo nka Addicted to romance ya Bruce  Springteen yakoreshejwe muri filime "She came to me", Dance the night  ya Mark Ronson , Andrew Wyatt, Dua Lipa ndetse na Cariline Ailin yakoreshejwe muri filime "Barbie", I’m just ken ya Mark Ronson na Andrew Wyatt yakoreshejwe muri filime "Barbie", Peaches ya Jack Black yafatanyije nabarimo Aaron Horvath, Michael Jenlenic Eric Osmond  na John Spiker yakoreshejwe muri filime "The Super Mario Bros" ndetse na Road to freedom ya Lenny Krativitz yakoreshejwe muri filime "Rustin".  

Indirimbo nikimwe mubirungo byongerera filime ubwiza kuko usanga hari nabajya kureba filime bitewe nuko abahanzi bakunda, indirimbo zabo ziba zarakoreshejwe muri filime runaka ahandi indirimbo zigafasha mukuzuza ubusobanuro bwa filime nkuko byose bihuriye kuntego yo gususuruta abantu. Ibi nibimwe mubituma inganda zitandukanye zikora ama filime zifashisha abahanzi baba basanzwe bazwi kugirango babakorere indirimbo izaherekeza abakinnyi bazo muduce tumwe na tumwe tuzaba tugize izo filime aribyo byongerera uburyohe utwo duce ndetse na filime muri rusange ndetse muri filime zimwe na zimwe uzasanga bahisemo kuzanamo uwo muhanzi akagaragara muriyo filime aririmba iyo ndirimbo.