KIGALI: UWAHOZE AKINIRA APR YIYAHUYE AKORESHEJE IMBUNDA.

KIGALI: UWAHOZE AKINIRA APR YIYAHUYE AKORESHEJE IMBUNDA.

Umukinnyi uzwi nka SHYAKA Jesi wakiniye amakipe nka APR Basketball Club yirashe ahita ahatakariza ubuzima.

Kuri uyu wa kabiri Tariki 9 Mutarama 2024 nibwo hamenyekanye ko uyu musore wari umaze iminsi asoje amasomo ye mu gihugu cy'ubushinwa yiyahuye.

Bivugwa ko SHYAKA yari umwana w'umwe mu bagize ingabo z'igihugu, akaba mbere yo kwiyahura , bucece anyonyomba rwihishwa yabanje kwerekeza aho Se abika imbunda nto yo mu bwoko bwa Pisitoli ayikuramo niko kuyirashisha.

Ibi byabereye mu kagari ka KABUGA II, Umurenge wa Rusororo mu karere ka GASABO ho mu mujyi wa KIGALI nk'uko tubikesha ikinyamakuru Umuseke.

SHYAKA wari ugejeje imyaka 24 y'ubukure, yakiniye amakipe atandukanye y'ibigugu mu mikino y'intoki hano mu RWANDA arimo APR BBC, PATRIOTS BBC na TIGERS BBC yasorejemo mbere yuko akomereza amasomo ye mu Bushinwa.

Mu mwaka wa 2020 ubwo yakiniraga TIGERS BBC nibwo yayisabye uruhushya rwo kujya kwiga aranarwemererwa, gusa nyuma yaje kuyigarukamo igihe gito ihita imutiza muri 30 Plus yari amaze iminsi akorera imyitozo.

Harakekwa ko yaba yari afite ihungabana muri we aho ubuzima bwo mu mutwe butari bumeze neza ariko hakomeza kwibazwa icyaba cyamuteye kwiyahura cyane ko bikiri mu rujijo.