ISHAVU RYA NIYOBOSCO RIRABE IBYUYA NTIRIBE AMARASO.

ISHAVU RYA NIYOBOSCO RIRABE IBYUYA NTIRIBE AMARASO.

Umuhanzi nyarwanda NIYOBOSCO usanzwe abarizwa muri MIE Empire yerekanye agahinda kamuhondeye umutima ahungira ahahanamye.

Kuri uyu wa Gatatu, Tariki 28 Nzeri 2022 ni umwe mu minsi itazibagirana y'Uyu muhanzi kabuhariwe uzwiho ubuhanga mu kuririmba anicurangira.

Akari ku mutima we kasesekariye ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha, mu cyongereza cyinshi yicuza icyatumye aba ikirangirire atangira agira ati "Munsengere."

Mu ibaruwa ndende yasakaje mu bamukurikira yaturitse avuga anandikana ishavu rikomeye yongera gukumbura anaririra ibihe bye bya kera ataramarara ngo agire benshi bamukurikira.

Yateruye agira ati "Sinishimiye n'uwo ndimo kuba we, ntibyumvikana nk'ibisanzwe ariko nkumbuye ahashize hanjye kuruta ahazaza, ndumva nsa nk'ubuze umutima. Birarambiranye gukomeza guhishira amiyumvo yanjye."

Yunzemo ati "Kwiyirengagiza nibyo bindiho nibaza uko mpaza inda z'abandi nyamara iyanjye yishwe n'isari. Iyaba ibyo abantu bita intsinzi nagezeho byakibagiranye,Nkatangira kurwana ku ishema ryanjye ntawe ndambirijeho."

NIYOBOSCO yageze n'aho avuga ko atagikeneye kwitirirwa izamurwa kandi nyamara ubuzima bwe bukomeje kumanurwa.

Ababonye ubu butumwa byihuse bakubise igitekerezo ku mikoranire ya NIYOBOSCO na Mualindahabi Irene wamweretse u Rwanda n'Isi yose muri rusange.

Hatangiye guhwihwiswa ko yaba ari mu nzira zo gutandukana na MIE yamugize uwo ari we kuva mu mpera za 2019, n'ubwo ari nyir'ubwite atakomoje cyane ku mpamvu y'ishavu afite ndetse na IRENE umureberera ntacyo aratangaza, Kalisimbi.com ikomeje kubitohoza neza.

Byose birajyana no kuba umuvuduko uyu musore yari afite mu mizo ya mbere wakuwe n'agahezo kamuhejeje ku katsi kabuze iherezo.

Amezi 2 arirenze adashyira hanze igihangano gishya bisa no gucika intege k'umuhanzi w'iki gihe kuko benshi bari ku mafarashi ashishikariye kubavudukana mu rugendo rwa muzika.

Ibi kandi ntibyari bisanzwe kuri we kuko hari n'iminsi yamaze asohora indirimbo nshya buri cyumweru ahaza abifuza gusogongera ku kadashira[muzika].