INGABO ZA FARDC ZUBIKIYE GUTERA ITUNGUYE M23.

INGABO ZA FARDC ZUBIKIYE GUTERA ITUNGUYE M23.

N'ubwo agahenge ari kose mu ntara ya KIVU y'amajyaruguru ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ,FARDC ,zirekereje hafi y'agace ka KIBUMBA aho M23 ikambitse.

Nk'uko umuyobozi mukuru w'umutwe wa M23 , Bwana Bertrand Bisimwa yabitangaje, izi ngabo za FARDC n'indi mitwe y'abarwanyi zifatanyije zigamije guhita zigaba ibitero simusiga byose mu guhashya uyu mutwe w'inyeshyamba ayoboye.

Kuri uyu wa Gatatu, Tariki 13 Ukuboza 2023 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga BISIMWA yanditse ko FARDC yazindukiye ahegereye ibirindiro bya M23 muri KIBUMBA bigaragarira amaso ko zatangiye kwitegura ndetse ko nta gahenge zishaka uretse intambara.

Bibaye mu gihe hariho umutuzo impande zihanganye zemeranyijwe ugomba kumara iminsi isaga 3.

Soma; https://www.kalisimbi.com/m23-na-fardc-zahagaritse-imirwano

Ibi kandi bije nyuma yuko umuvugizi wa leta ya KINSHASA, Patrick MUYAYA yaraye avugiye imbere y'itangazamakuru ko nta mishyikirano bateganya kugirana na M23.

Mu magambo akakaye yagize ati "Kugirana ibiganiro na M23 ntibishoboka namba kuko biramutse bibayeho byaba bivuze ko tubahaye icyo ishaka. Ntidushobora rwose guhuza n'umutwe w'iterabwoba kuko ibyago byose tugira biterwa n'abanzi bacu none bava he?"

Yunzemo ati "Mu bihe byashize twagiye tuvanga ingabo n'imitwe itandukanye yaturwanyaga tukayemerera, icyo gihe rero harimo abinjijwe mu ngabo batabikwiye ari nabo ubu banzi bacu batugambanira, None se dusubire kandi gukora iryo kosa twakoze?"

Akimara kuvuga ibi byabaye ikimenyetso cyerekana ko nta shiti umutuzo uzakomeza gucyendera byongera umuriro w'intambara.

M23 yo kuba itumvwa nabyo bizamura impamvu nyinshi zo gukomeza kurwana ku burenganzira bwayo nk'uko yagiye ibishyira ahagaragara ko itazihanganira kurebeera abanyagihugu bavuga ururimi rw'ikinyarwanda bahohoterwa.