Bishop Dr Masengo YIKUBISE HASI ARAMBARARA YAMBAZA.

Bishop Dr Masengo YIKUBISE HASI ARAMBARARA YAMBAZA.

Umushumba w'itorero rya Foursquare Gospel Church Bishop Dr Masengo byamurenze aryama hasi imbere y'imbaga y'abakristo.

Bishop Dr. Fidele Masengo usanzwe ari n'umuhanga cyane mu mategeko aho afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) yatangaje benshi ubwo yari ku gatuti yikubita hasi ararambarara yambaza umuremyi.

Byabaye mu minsi 2 ishize ariko kuri ubu nibwo iyi foto ycaracaye cyane ku mbuga nkoranyambaga benshi bayihererekanya.

Hari ku wa Gatatu w'iki cyumweru tariki 06/07/2022 ubwo yari mu rursengero rwagati mu materaniro azwi cyane ku izina ry'AGATATU aba buri wa Gatatu w'Icyumweru.

Urukundo akunda YESU Kristo nirwo rwatumye yicisha bugufi atitaye ku cyubahiro asanganywe aremera amwikubita imbere bizamura imitima y'abakiristo ku Mana bamwigiyeho.


Umwe mu bakozi b'IMANA witwa Ev. Fred Kalisa yavuze ko akibona iyi foto yayibonyemo kwicisha bugufi binakwiriye kuri buri wese ukunda Rugira.

 Ati "Nayibonyemo kwicisha bugufi kandi ni byo Yesu asaba abashumba. Kugirana ubusabane n'Imana kuko umushumba mwiza ni uwegera nyir'umukumbi akamubwira uko ayobora intama yaragijwe. Urugero rwiza ku bato bazaba abashumba mu myaka iri imbere no kwemera kuyoborwa n'umwuka".

Bishop Dr Masengo