Perezida Paul Kagame yavuze impamvu atakijya kuma sitade agira nicyo asaba kugirango agaruke.

Perezida  Paul Kagame yavuze impamvu atakijya kuma sitade agira nicyo asaba kugirango agaruke.

Ubwo yari ayoboye inama ya 19 y'igihugu y'umushyikirano kumunsi wayo wa kabiri kuwa gatatu taliki 24 Mutarama 2024 Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko impamvu atakijya kuma sitade ari uko abari muri siporo y’u Rwanda  bakora ibintu muburyo bitagakwiye kuba bikorwamo kugera naho bifashisha amarozi kugirango babone instinzi.

Yagize ati “ ibya perezida kujya gukurikirana ibyumupira nkuko yawukurikiranaga ndabyumva ibyo bansaba  usibye ko nange mfite ibyo mbasaba harubwo nabikurikiranaga nyine icyatumye akenshi ngabanya kujyayo nibo byaturutseho kuko haribintu wabonaga bidahindura imico nimyumvire yukuntu abantu bakwiye kuba bakurikirana ibintu, ibintu byimikino, byamarushanwa bigenda bikajyamo corruption , hakajyamo amarozi, gutsindisha amarozi bikajyamo , ati” ibintu biri primitive nge ntabwo nabijyamo, niho byageze mbivamo. ntakundi kuntu njye nari kubigenza kuko si narikujya  guha amabwiriza aba siporo cyangwa abakina umupira uko bawukina ntabwo izo arinshingano zange ariko aho ibintu bigenda neza gufasha haruburyo bwa Leta bubishinzwe bufasha hari noneho nabantu ku giti cyabo bashobora kubwunganira , nge kuko nkunda siporo ku giti cyange nicyo kintu cyatumaga njya kubikurikirana ariko ku giti cyange ntabwo nakishimira ibintu  bidashira”.

Muri iri jambo kandi  Perezida wa  Repubulika yavuze ko yagaruka kubibuga aruko ababa muri siporo bakora ibintu bizima bakumva kandi bagakora  siporo uko  ikwiye kuba ikorwa, ati” nibashaka gukora ibintu bizima bakumva ko siporo ikwiye gukorwa  uko  ikorwa , ibyo nanabibwiye na minisitiri wa siporo, ibintu nka biriya  ntabwo bakwiye kuba babyihanganira, ni nkubuzima bundi busanzwe bwo mugihugu bwibyo dukora  ibikwiye kuba bikorwa birazwi uko bikorwa birazwi kujya mu bintu bindi  bidafite ishingiro bitugabanyiriza uko dukwiye  kuba turebwa mu mikorere nagaciro ntabwo bikwiriye”.

Ibi perezida yabivugaga biturutse ku gitekerezo  kikaba nubusabe bwatanzwe na Jimmy Mulisa wakiniye ikipe y'igihugu amavubi kurubu akaba ari Umutoza wayo wungirije , aho mumwanya wahariwe ibibazo nibitekerezo mwijambo yagejeje kubitabiriye inama y’umushyikirano yagarutse kuburyo yagize amahirwe agakina umupira kugeza kurwego rwo hejuru kuko yakinnye muma kipe y’iburayi ariko abona abakinnyi biki gihe nta tangiriro ryiza bafite.

Yagize ati “nagize amahirwe nakinnye umupira kuri level nziza I burayi njya no mu bindi bihugu nagiye mbona ukuntu bagenda babikora , harigitekerezo narimfite numvaga nshaka gusangiza umuntu wagize amahirwe yo kuza muri iyi nama  kera harukuntu twakinaga umupira mumashuri nizindi discipline za sipororo mbona yuko iyo competition isa nkitagihari ugasanga abana barazamutse agiye muri national ugasanga haribyo yabuze haribyo yasimbutse ugasanga nku mutoza birimo birakugora. so icyo nigitekerezo nshaka gutanga bishobotse yuko  twagarura iyo competition mumashuri abana bagakina bakabishyiramo imbaraga nyinshi cyane”

 

Aha ni naho yahereye asaba Perezida wa Repubulika kugaruka gushyigikira umupira wamaguru cyane cyane ikipe y’igihugu aho yagize ati” nsoza ngirango nshobora kurangiza  ntakivuzeho, ndabyibuka kera harukuntu wazaga kudufana , ngirango abaheruka kumva  amavubi ejo bundi dutsinda south Africa , tugiye no  kujya muri sitade nziza turagusaba ko wakongera ukagaruka , murakoze”.