ARIEL WAYZ ASOHOYE AGASINYE [Amashusho]

ARIEL WAYZ ASOHOYE AGASINYE [Amashusho]

UWAYEZU Arielle wamamaye muri muzika nka ARIEL WAYZ aka kanya amaze gushyira hanze indirimbo yakunzwe na benshi yise 'AGASINYE'.

Ahagana mu masaha saa tanu z'igitondo cyo Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023, uyu muhanzikazi uzwi ku ijwi ryanyuze amatwi y'abatari bake yahaye impano y'impera z'icyumweru abakunzi be bari bategereje.

Ni ibyumweru 6 byari bishize, ubwo yasohoraga AGASINYE nk'i indirimbo nshya mu majwi gusa kuko yayishyize kumugaragaro Ku wa  29  NZERI 2023, ayisohoranye n'Indirimbo zindi 2 imbumbe harimo iyitwa 'BEST IN ME' na 'NEED YOU'.

Imbamutima z'abafana be ni zose nyuma y'isaha 1 isatira 2, ashyize hanze n'amashusho yayo abereye ijisho. Ubwo twandikaga iyi nkuru yari imaze guterwaho akajisho n'abarenga 8,516.

Ayisakaje ku mbuga nkoranyambaga soze zicururizwaho umuziki, mu gihe yari amaze iminsi azenguruka ibitangazamakuru byo mu murwa mukuru wa KENYA, Nairobi amenyekanisha ibihangano bye.

Akomeje kandi kwagura imipaka cyane ko ari hafi kwerekeza ibwotamasimbi ku mugabane w'i Burayi aho azakorera igitaramo mbaturamugabo azafatanyamo n'umukunzi we JUNO Kizigenza.

'HOME AWAY FROM HOME' n'ubwo ari ibitaramo byagombaga kuba byaratangiye, byigijwe inyuma gato ariko kugeza n'ubu bikitezwe ndetse bitegerejwe na benshi batuye mu bihugu nk'Ubudage,Ububiligi,Swedden,Ubwongereza,Ubufaransa n'Ubutaliyani udasize na Poland.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na ARIEL Wayz ubwe yanditse yihanganisha abakunzi be ababwira ko bidatinze bazatangaza amatariki mashya y'ibi bitaramo binyotewe cyane.

Ubu wareba amashusho y'indirimbo 'AGASINYE' hano;