APOSTLE YONGWE YANZURIWE GUKOMEZA GUFUNGWA.

APOSTLE YONGWE YANZURIWE GUKOMEZA GUFUNGWA.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko HARERIMANA Joseph wamamye mu ivugabutumwa nka Apostle Yongwe aguma gufungwa by'agateganyo.

Ni nyuma y'ubujurire bwe yari yatanze asaba gufungurwa by'agateganyo akajya akurikiranwa ari hanze ariko byarangiye ubusabe bwe buteshejwe agaciro.

Mu gicamunsi cyo Kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukuboza 2023 nibwo hari hateganyijwe isomwa ry'urubanza rw'ubujurire mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ku cyaha Apostle YONGWE akurikiranyweho cyo kwihesha icy'undi ukoresheje uburiganya.

Uyu mugabo wabaye ikimenyabose mu kubwiriza no gusengera abantu cyane binyuze kuri Televiziyo yashinze yitiriye YONGWE TV , mu kuburana yahakanye iki cyaha ahamya ko atigeze agikora namba.

Hari ku itariki 23 Ukwakira 2023 ubwo imbere y'urukiko mu iburanisha rya mbere yigaramye ibyo aregwa aho yashinjwaga gusaba amafaranga abatari bake ngo abasengere bakire ariko bikarangira bamwe bitababereye uko bizeye.

Icyo gihe n'ubwo ubushinjacyaha bwagayaga imikorere ye nk'umushumba w'itorero wishakiraga indonke, nawe yiyemereye ko yajyaga arya amaturo y'abakristu yari ayoboye.

YONGWE kandi yaboneyeho no gusaba imbabazi abanyarwanda anemeza ko aramutse arekuwe atazabisubira ndetse ko yashishikariza bagenzi be babikora kubireka burundu.

Umucamanza nyuma yo gusuzuma neza ibyavugiwe mu iburanisha yahise ategeka ko Apostle YONGWE aba afunzwe by'agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bugishakisha ibindi bimenyetso.

Bidatinze Apostle Yongwe n'umwunganira mu mategeko bahise bajuririra icyo cyemezo, hashize iminsi mike agarurwa mu rukiko kuburana urubanza rw'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

Nyuma yo gutakambira urukiko asaba ko yafungurwa kubera impamvu yagaragazaga, Urubanza rwaje gusomwa hashimangirwa ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, bityo ko agomba gukomeza gufungwa by'agateganyo kubera uburemere bw'icyaha akurikiranyweho.

Yagiye kenshi yizeza abantu kubakorera ibitangaza ariko akabanza akabaca akayabo k'amafaranga ndetse kuri benshi icyizere kikaraza amasinde.

Ibi nibyo byatumye bamwe mu bamugana bahita batanga ikirego babyita ubutubuzi nk'uko ubushinjacyaha bubigaragaza nk'impamvu nyamukuru y'ifungwa rya YONGWE mu gihe kingana n'iminsi 30 y'agateganyo.