Laurent Simons ku myaka 12 ye aciye agahigo ko kuminuza akiri muto.

Laurent Simons ku myaka 12 ye aciye agahigo ko kuminuza akiri muto.
Laurent Simons w’imyaka 12 yasoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu Bubiligi mu bijyanye n’Ubugenge (Physique).

Umwaka ushize ni bwo Simons yasoje Icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza ya Anvers.

Uyu mwana yatangiye amashuri abanza afite imyaka ine, ku myaka irindwi yari ageze mu yisumbuye naho ku myaka icyenda yinjira muri Kaminuza.

Master’s ubundi yigwa imyaka ibiri, Simons yayize mu mwaka umwe ndetse ayisoza afite amanota 88 ku ijana.

Uyu mwana bivugwa ikigero cy’ubushobozi bw’ubwonko bwe (IQ) kiri ku 145, mu gihe ubusanzwe ku myaka ye abandi baba bafite IQ iri hagati ya 90 na 110.



7sur7 yatangaje ko Simons yifuza gukomereza mu buvuzi ubwo umwaka w’amashuri uzaba ufunguye muri Nzeri uyu mwaka.

Intego ni ukugira ubushobozi bwo kuzaba umwe mu bakora insimburangingo z’umubiri, ni ukuvuga niba umutima urwaye, akaba yabasha gukora undi uwusimbura.

IGIHE.