CHARLY NA NINA BABA BATOROKEYE MURI AMERICA NYUMA YO GUTARAMA.

CHARLY NA NINA BABA BATOROKEYE MURI AMERICA NYUMA YO GUTARAMA.

Biravugwa ko abahanzikazi bagize itsinda ry'inyabubiri muri muzika nyarwanda baba bamaze gufata umwanzuro wo kwigumira muri America nyuma yo gukora ibitaramo byanyuze diasipora nyarwanda.

Rulinda Charlotte wamamaye nka CHARLY na Umuhoza Neena wamamaye nka NINA bari bamaze kugaruka neza mu muziki nyarwanda nyuma yuko berekeje ibwotamasimbi bagiye gukora ibitaramo bitandukanye birashoboka ko bagiye kongera gusubika muzika ahubwo bakikorera akandi kazi.

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022  umwe mu bagabo bazwi ku mbuga nkoranyambaga nka Gasuku yatangaje ko aba bali batakigarutse muri Africa ndetse ko bagiye gukora akazi muri rumwe mu nganda zibarizwa muri Leta zunze ubumwe z'America.

Ni nyuma kandi y'inkuru zagiye zicicikana bihwihwiswa ko bombi bagiye bagiye bityo batazagaruka mu Rwagasabo vuba aha n'ubwo ntagihamya kuko bo ubwabo batigeze babyitangariza.

Umuhanzi Platin P nawe wagiye muri AMERICA gukorayo ibitaramo bitandukanye bahuriyeyo bafata ifoto, bidatinze ayishyira ku rubuga rwa Instagram ayiherekeresha amagambo aca marenga ko hari icyo abiziho.

Ati "Ntaho bazancikira sinabasiga inaha" mu cyongereza yishimira iyo foto arenzaho kubabwira ko bazongera ati "What a Nice Photo, See you again soon Ladies."

Igaruka rya Charly na Nina bakanyujijeho mu ndirimbo zakunzwe n'abatari bake nka 'INDORO', AGATEGO n'izindi, ryanyuze abanyarwanda n'abatuye akarere bakunda umuziki wabo cyane ko bakundirwa impano itangaje bafite.

LAVENDER niyo ndirimbo basubukuriyeho urugendo rwabo rwa muzika nyuma yo kumara imyaka irenga 2 batagikorana nk'itsinda.