AFCON 2023: Nigeria na Angola nizo zabimburiye izindi mu kubona itike ya ¼ kirangiza.

AFCON 2023:  Nigeria na Angola nizo zabimburiye izindi mu kubona itike ya ¼ kirangiza.
Angola na Nigeria zamaze kugera muri 1/4 muri AFCON 2023

Imikino ihuza amakipe y’ibihugu ku mugabane wa Africa izwi nka African Cup of Nations(AFCON) iri kubera muri Ivory Coast  kuva taliki ya 13 Mutarama 2024  kugeza taliki ya 11 Gashyantare 2024 igahuriza hamwe ibihugu 32 byari byabonye itike yo kwitabira iri rushanwa ribaye kunshuro ya 34 irarimbanije aho igeze aharyoshye kuko igeze muri 1/8 cyangwa icyo bita mucyongereza "Round of 16". Nanubu harakibazwa ikipe izegukana iri rushanwa kuko amenshi muyahabwaga amahirwe  yo kwegukana iri rushanwa  nka Algeria ,Mali, Cameroon,Morocco, Ivory Coast na Ghana ntibyayagendekeye neza mu mikino yo mu matsinda , uretse ikipe ya Senegal yakomeje kwerekana ubudahangarwa kuko ariyo kipe yavuye mu matsinda idatsinzwe umukino numwe.

Kuri ubu amata yatangiye kwivangura n’amavuta kuko ikiciro cyo gukuranwamo hakinywe umukino umwe gusa cyatangiye ku ikubitiro ikipe y’igihugu ya Angola niyo yabonye itike iyerekeza muri ¼ kirangiza itsinze ikipe ya Namibia ibitego bitatu byose kubusa ni ibitego byatsinzwe na Gelson Dala ukinira ikipe ya Al-Wakrah yo mikiciro cyambere muri Qatar kumunota wa 38 nuwa 42 ndetse nicya Mabululu ukinira Al- Ittihad yo mukiciro cyambere mu Misiri ,cyabonetse kumunota wa 66 gusa aya makipe yombi yarangije umukino ari gukinisha abakinnyi 10 kuko kumunota wa 17 gusa ikipe ya Angola yari yamaze kubona ikarita itukura yahawe Neblu hanyuma kumunota wa 40 Namibia nayo ibona ikarita itukura yahawe L.P.Haukongo. Ikipe ya angola ibonye iyi tike nyuma yo kuva mu matsinda iri kumwanya wa mbere mu itsinda D yari iherereyemo aho mu mikino 3 yakinnye yatsinzemo imikono ibiri (2) harimo uwo yatsinzemo Burkina Faso ibitego bibiri ku busa , uwo yatsinzemo Mauritania ibitego bitatu kuri bibiri hanyuma inganya umukino umwe yanganyijemo na Algeria igitego kimwe kuri kimwe. Ibi bikaba aribyo byayeihejeje amahirwe yo kuzahura niyabaye iya kabiri murindi tsinda aho ikipe ya Namibia ariyo yaje kwisanga imbere yiki kigugu.

Nyuma yuko igihugu cya Angola kibonye itsinzi bicyoroheye hari hasigaye umukino umwe wumunsi , umukino wari utegerejwe nabatari bake kuko wagombaga guhuza amakipe y’amazina kandi yibigwi mu mupira wamaguru kumugabane wa Africa aho ikipe ya Nigeria yagombaga guhura na Cameroon, gusa amatsiko ntiyahezeyo kuko umukino washyize uratangira hanyuma kumunota wa  36 Ademola Lookman, umusore wikipe yigihugu ya Nigeria ndetse nikipe ya  Atalanta yo muri shmpiona yikiciro cya mbere mu Butaliyani aba ataretsemo igitego hanyuma abi doula basigara bibaza ibibabayeho, umukino waje gukomeza Nigeria ikomeza gushaka nibindi bitego ariko Camerooon nayo ishaka kwishyura hanyuma kumunota wa 90 wumukino umusore wari warungurutse mu izamu rya Camerooon A.Lookman arongera aterekamo agashyingura cumu ari nako abwira Cameroon ati  Murabeho ncuti zange, ntacyo twapfaga nuko twese twari dukeneye ikintu kimwe ati ngaho ni muhigame.

Nigeria  ibonye iyi tike nyuma yo kuva mu matsinda iri kumwanya wa kabiri mu itsinda A yari iherereyemo aho mumikino 3 yakinnye yatsinzemo imikono 2 harimo uwayihuje na Ivory coast ikayitsinda igitego kimwe ku busa , uwo yatsinzemo Guinea Bissau igitego kimwe ku busa hanyuma inganya umukino umwe yanganyijemo igitego kimwe kuri kimwe na Equatorial Guinea. Ibi bikaba aribyo byatumye ihura na Cameroon yari yabaye iya kabiri mu itsinda C.

Angola na Nigeria zizahura ku mukino wa ¼ uteganyijwe taliki ya 2 Gashyantare  2024 kuwa gatanu w'icyumweru gitaga ku isaha ya saa Moya(19:00)  zumugoroba.