U RWANDA NTIRUHANGAYIKISHIJWE N'IMYENDA.

U RWANDA NTIRUHANGAYIKISHIJWE N'IMYENDA.

Kuri uyu wa 11 Kanama 2022 ,John Rwangombwa umuyobozi wa Banki nkuru y'u Rwanda(BNR) yatanze icyizere ko igihugu kitaremerewe n’imyenda gifite.

Yabisobanuye mu ngingo eshatu avuga ko kugera mu 2024 yewe no mu 2050 nta kibazo iteye.

Ati “Ibipimo bikoreshwa ku rwego mpuzamahanga by’uko waba uremereye igihugu, mu 2021 twari tugeze kuri 34,6%, ubundi igipimo cya IMF kigaragaza ko utangiye kujya mu bibazo ni 56%. Aho tumeze neza.”

Yunzemo ati "Ikindi gipimo, iyo urebye amafaranga tubona aturutse hanze, ukayagereranya n’imyenda iturutse hanze, uyu mwaka bizaba biri kuri 7%. Mu 2023 ni 8,7%, 2024 bikaba 8%. Igipimo wageraho ukaba uremerewe n’umwenda ni 21%, turacyari kure yayo.”


Yongeyeho ati "Ikindi gipimo ni amafaranga yakirwa ku misoro uyagereranyije n’imyenda wishyura. Ntabwo yagombye kurenga 23%. Ariko iyo urebye, mu 2020 twari kuri 5%, uyu mwaka tuzaba turi kuri 9,5% kurinda tugera mu 2024 turi kuri 11%."

Komite ishinzwe Politiki y'Ifaranga ya Banki Nkuru y’Igihugu yafashe icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo ya Banki Nkuru y'Igihugu ho 1%, iva kuri 5,0% igera kuri 6%.

Guverineri John Rwangombwa yavuze ko iki cyemezo kigamije kugabanya igitutu cy'izamuka ry'ibiciro ku isoko, hagamijwe gusigasira ubushobozi bw'abaturage bwo guhaha ibyo bakeneye.

Imikoranire y'abaturage n'amabanki y'ubucuruzi nayo yagarutsweho mu rwego rwo gukemura ibibazo bisanzwe bigaragara.

Aha, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya M. Hakuziyaremye, yatangaje ko Banki zose zasabwe gushyira amasezerano zigirana n’abakiliya mu ndimi zose zikoreshwa mu Rwanda. Ati “Banki yaba itabyubahiriza yahanwa.”

SOURCE:IGIHE