FARDC:IBY'UMUSIRIKARE WARASIWE MU RWANDA.

FARDC:IBY'UMUSIRIKARE WARASIWE MU RWANDA.

N'ubwo igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyabanje kwigiza nkana byamaze kumenyekana ko umusirikare warasiwe ku butaka bw'u Rwanda ari uwacyo.

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com yemeza ko uyu musirikare yari mushya mu ngabo za FARDC ndetse binahamywa ko ari bwo bwa mbere yari yoherejwe mu butumwa bw'akazi ku rugamba.

Bimaze kwemezwa kandi n'Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Sokola II, Lt. Colonel Guillaume Ndjike wavuze ko uwarashwe ari umwe mu basirikare bashya baherutse kwinjizwa mu irasaniro.

Ati "Nyuma y'igenzura twasanze ari umusirikare wa FARDC uherutse koherezwa muri Kivu y'amajyaruguru. Yibeshye ayoba atabishaka na cyane ko hari mu gicuku."

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2022 nibwo mu karere ka Rubavu ku mupaka muto uzwi nka 'Petite Barriere' abahaturiye bumvise urusaku rw'amasasu bitahurwa ko ari umusirikare winjiye mu Rwanda ahungabanya umutekano anarasa ku basirikare b'u Rwanda bari ku burinzi.

Ntibyatinze ingabo z'u Rwanda zahise zitabara zimurasa nu cyico atararenga umutaru nyuma hasohoka itangazo ko umusirikare utazwi bikekwa ko ari uwa FARDC yaje arasa aboneza ku nzego z'umutekano nazo zimusubiza zitabara arahagwa.

Abaye umusirikare wa kabiri urasiwe ku butaka bw'u Rwanda muri iyi ntara y'iburengerazuba nyuma yo gushaka guhungabanya umutekano aturutse mu mujyi wa Goma.

Ingabo za FARDC zabanje kwihakana uwo musirikare wazo gusa ibimenyetso simusiga byaje byemeza ko ari uwazo zisegura ku baturage.

Soma inkuru y'uko uwa mbere byagenze; https://kalisimbi.com/fardc-yaje-yiyahura-arasa-mu-rwanda-arahapfira