SHEEBAH KARUNGI uri mu Rwanda Akoze ibidasanzwe.

SHEEBAH KARUNGI uri mu Rwanda Akoze ibidasanzwe.

Umuhanzikazi Sheebah Karungi ukomoka muri Uganda nyuma yo kugera i Kigali yakoze ibidasanzwe ku bandi bahanzi barabimwubahira.

Niwe muhanzi wa mbere uturutse Uganda utabanje no kuruhuka ku bwo kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Uyu muhanzikazi ari mu Rwanda aho yaje gutanga ibyishimo ku banyarwanda bazitabira iserukiramuco rya ATH Festival rizaba mu mpera z'iki cyumweru turimo.

Mbere yuko ataramira muri ATH Festival, Mu gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, nibwo we n’abandi bahanzi bazafatanya muri iri serukiramuco barimo ARIEL Wayz basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Beretswe ibice bitandukanye by’uru rwibutso, birimo igice cyerekana amateka y’ u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gahinda kenshi SHEEBAH yahasize ubutumwa bukomeye bwerekana ko ababajwe cyane n'ibyabaye yifuza ko bitazasubira ukundi intero iba 'NEVER AGAIN'.

Sheebah Karungi kandi yaraye agaragaye imbere y'itangazamakuru avuga ku bikorwa bye muri rusange yizeza abantu ko bazaryoherwa n'iri serukiramuco yazindukiye, ariko yongera gukomoza kuri byo yabonye ashishikariza abantu kutagira ivanguramoko.

Mu magambo ye yagize ati "Ibyo nabonye nanasobanuriwe byari bibabaje cyane,kuzimira kw'imiryango nabonye abana bishwe, ibyo byose byikaraze mu bwonko bwanjye ndushaho kumva agaciro k'ubumuntu. Isomo ni uko tudakwiye kwivangura turebeye ku ruhu,amoko, imiterere n'ibindi kuko turi abantu turi umwe."

Nyuma y'ibi yabajijwe ikibazo n'abahanzi akunda kurusha abandi mu Rwagasabo yagize ati "Abahanzi nkunda byo simbitindaho nakoranye na THE BEN na BRUCE MELODY, rero abo nibo nahita mvuga."

Indirimbo 'BINKOLERA' niyo yakoranyeho na THE BEN yakunzwe cyane mu mwaka wa 2017 haba mu Rwanda na Uganda ndetse no mu bindi bihugu cyane byo mu karere.

'EMBERA ZO' yabaye inyuramatwi mu mpeshyi y'umwaka wa 2018 yayikoranye na BRUCE Melody irakundwa karahava icurangwa mu tubyiniro twinshi.

ATH Festival ni iserukiramuco ryitezweho gususurutsa bihambaye abazaryitabira cyane ko hategerejwe na rurangiranwa muri muzika y'Afurika KIZZ DANIEL uri bube akubutse mu gihugu cya Tanzania.