LIVE:PEREZIDA PAUL KAGAME AHISHUYE UMWENDA ATASHOBOYE KWISHYURA.

LIVE:PEREZIDA PAUL KAGAME AHISHUYE UMWENDA ATASHOBOYE KWISHYURA.

Kuri uyu wa kane w'icyumweru tariki 25 Kanama 2022, Nyakubahwa Perezida wa Rebubulika y'u Rwanda yasuye akarere ka Ruhango mu ntara y'amajyepfo.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame akomoje ku umwenda atashoboye kwishyura abaturage bose abizeza ko byose biza gutungana mu gihe kitarambiranye.

Yabanje gusuhuza abaturage abashimira, ababwira ko yishimiye kubasura kandi ko yari abakumbuye nyuma y'igihe kinini yari amaze atabasura kuko yahaherukaga mu bihe by'amatora mu mwaka wa 2017.

Yabashimiye uko icyo gihe bamugaragarije urukundo bagatora neza ariko bikarangira bamushyizemo umwenda atarishyura wose ariko abahumuriza ababwira ko urugendo rugikomeje cyane mu gukomeza kubagezaho ibikorwaremezo nk'amashuri,ibitaro,imihanda n'ibindi by'umwihariko akomoza ku kibazo cy'amazi ataragera hose.

Ati "Umwenda ntabwo nashoboye kuwishyura wose,ariko turacyakomeza. ibyo ntashoboye kwishyura ku ruhande rwa Guverinoma ,ngirango byavuzwe n'umuyobozi w'aka karere. Iyo bivugwa niba ari ibijyanye n'amazi, ko amazi ari ku gice kingana nk'uko byavuzwe 60 n'ibindi ku ijana ni bike, ntabwo ari ko bikwiye, ubwo turacyafite umwenda. Turacyafite umwenda nibura wo kubizamura ngo bigere kuri 80% cyangwa se 90%. uwo mwenda rero wo rwose niwo numva ntarashoboye kwishyura bihagije."

Perezida wa Repubulika yabibukije ko hari uruhare rwabo mu kwiteza imbere n'igihugu muri rusange cyane ko leta iba yagize icyo ikora kugira ishyigikire umuturage bityo nawe akure amaboko mu mifuka akore.

Yungamo Ati "Uruhare rwa mbere ni ugukora, gukora ibyo ushoboye, gukora ibishoboka ndetse binashoboka kubera ko rwa ruhare rwa leta narwo rwabonetse, rwagize aho rugera haguha uburyo bwo gukora, bwo kwikorera."

Nyuma yo kubagezaho ijambo yabashimiye cyane abatega amatwi, bamwe muri bo bamwereka ibibazo bibagoye asaba abo bireba kubikemura byihuse.