MANCHESTER CITY MU MAZI ABIRA.

MANCHESTER CITY MU MAZI ABIRA.

Ikipe ya Manchester City nyuma yo kunganya na Tottenham Hotspurs yisanze ahaga kubera kutishimira abasifuzi.

Bihereye kuri rutahizamu wayo ngenderwaho Erling Braut Haaland yamaze gusatirwa n'ibihano bikakaye nyuma yo kugaya umusifuzi SIMON Hooper wasifuye uyu mukino wa shampiyona baherutse gutakarizamo amanota 2 yose.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu bwongereza FA rigiye guhana ryihanije bikomeye HAALAND wibasiye umusifuzi nyuma yo kutanyurwa n'icyemezo cyafashwe cyagombaga kubahesha intsinzi mu mpera z'icyumweru gitambutse.

Kabuhariwe mu gutsinda HAALAND nyuma y'umukino yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze yandika ibitashimishije benshi mu nyuguti 3 zijimije ariko z'urukozasoni yerekana uburakari yagiriye SIMON.

Yifashishije amafoto y'ibyabereye mu kibuga rwagati arangije arandika ati 'WTF' bisobanuye amagambo y'agahomamunwa cyane ku mukinnyi nk'uyu w'ikirangirire.

Ni amagambo utashyira mu kinyarwanda kuko ari imvugo nyandagazi ikaba ari nayo ishyize Man CITY mu mazi abira kuko uyu mukinnyi ashobora no guhagarikwa imwe mu mikino y'ingenzi itaha.

Umutoza PEP Guardiola we yabajijwe kuri iki gikorwa cy'umusifuzi yakoze, imbere y'itangazamakuru aryumaho araruca ararumira yanga kugira icyo atangaza.

Benshi bikomye iki cyemezo cya SIMON yafashe kuko ubwo bari mu mukino hagati HAALAND yafashe umupira bamukoreraho ikosa ariko ntiyagwa akomezanya umupira, umusifuzi nawe amanika amaboko yerekana ko ntacyabaye bishengura cyane PEP.

Mu kanya bwanya Haaland agitanga umupira byihuse kuri  JACK Grealish byagaragaraga ko asigaranye n'izamu wenyine nibwo umusifuzi yaje guhuha mu ifirimbi yemeza rya kosa rya mbere.

Nibwo rutahizamu w'umunya-Norway yarakaye cyane aramusimira we na bagenzi be buzura ku musifuzi ariko biranga biba iyanga ntiyisubiraho bashyira agapira hasi batanyuzwe kugeza ubwo umukino warangiye Haaland yikananshura bitagira ingano asa nk'utukana atongana nk'uko byagaragaye mu mashusho.