DRC: M23 YAKIJE UMURIRO, I GOMA HABA IMYIGARAGAMBYO IDASANZWE.

DRC: M23 YAKIJE UMURIRO, I GOMA HABA IMYIGARAGAMBYO IDASANZWE.

Imyigaragambyo idasanzwe i GOMA yubuye biba akaduruvayo nyuma yuko umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu usatira uyu mujyi.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 8 Ugushyingo 2023, abaturage bazindukiye mu mihanda binubira imikoranire y'ingabo za leta , FARDC, n'ingabo z'umuryango w'abibumbye,MONUSCO. 

Inyeshyamba za M23 zakije umuriro ndetse zamaze gufata ah'ingenzi muri Masisi mu gace kitwa KILORIRWE kari hafi y'umujyi wa SAKE, bitari ibyo gusa zikomeje kugotera hamwe n'umujyi wa GOMA ziri hafi kuhafata hose nk'uko ibimenyetso bibigaragaza.

Soma; https://www.kalisimbi.com/drc-m23-iri-kwatsanya-umuriro-na-fardc-mu-nkengero-zumujyi-wa-goma

Nyuma yo kumva ibisasu kirimbuzi biturikira hafi mu nkengero z'uyu mujyi ubwoba bukabataha bahise batangira kwirara mu nsisiro basakuriza icyarimwe baririmba indirimbo zongera kwamagana izi ngabo za MONUSCO basaba ko zibavira mu gihugu vuba na bwangu kuko zitashoboye kubarindira umutekano zaje zirangamiye.

Ibyapa ni byinshi bamwe muri bo bitwaje byanditseho ko bamagana imishyikirano iyo ari yo yose yaba hagati ya FARDC na MONUSCO.

Ibi bije nyuma yuko ingabo za leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC,nyuma yo gukomeza kwigizwayo zisabye umusada MONUSCO, hajyaho Operasiyo yiswe 'SPRING BOK' .

Abandi mu bigaragambya bakomeza gutera ishyaka FARDC mu guhashya umwanzi utaboroheye.

M23 yo n'ubu ikomeje urugamba yiyemeje mu gihe ibyo yasabye leta y'i Kinshasa yabyirengagije.

Soma; https://www.kalisimbi.com/fardc-itangye-guha-intwaro-nabaturage-mu-kuyifasha-guhangana-na-m23

Si ubwa mbere imyigaragambyo yamagana ingabo z'umuryango w'Abibumbye,MONUSCO, ibaye kuko mu mezi ya Nyakanga na Kanama y'umwaka wa 2022 nabwo habaye indi myigaragambyo simusiga yasize benshi bahakomerekeye bikomeye abandi bahasiga amagara.

Soma; https://www.kalisimbi.com/m23-isatiriye-umujyi-wa-goma