AHO YAMBARIYE IBICOCERO YARAYE AHAMBARIYE INKINDI.

AHO YAMBARIYE IBICOCERO YARAYE AHAMBARIYE INKINDI.

Hari hashize imyaka irenga ibiri n'amezi 3 yose umuhanzi ADRIEN Misigaro ahombye bikomeye kubera icyorezo cya Covid19, ubwo yateguraga igitaramo nk'iki kikaza kuburizwamo ku munota wa nyuma.

Imana yongeye kumushumbusha aho yambariye ibicocero muri 2020 ahambarira inkindi mu ijoro ryacyeye ryanejeje benshi mu gitaramo yise 'EACH ONE REACH ONE Concert'.

Iki gitaramo cyaraye kibereye ahazwi nka INTARE ARENA yari yakubise yuzuye abaje gufatanya na ADRIEN kuramya no guhimbaza umuremyi.

EACH ONE REACH ONE Concert yaryoheye ijisho iyobowe n'umuhanzi NGENZI Yvan afatanyije n'umuhanzikazi Precious Nina Mugwiza.

Bamwe mu bahanzi b'ibyamamare bagaragaye ku rubyiniro hari JAMES na DANIELLA bakoze ibidasanzwe imbere y'abakunzi babo mu ndirimbo zitandukanye by'umwihariko iyitwa 'HEMBURA'.

ISRAEL Mbonyi ntiyatengushye abakunzi be abataramira mu byishimo byinshi basingiza Imana mu majwi ari hejuru icyubahiro kiba icya Nyagasani nyir'ibiremwa.

ADRIEN Misigaro nyir'igitaramo wari ukumbuye anakumbuwe n'abanyarwanda, akigera ku rubyiniro bamugaragarije urukundo rudasanzwe nawe arugaragariza uwamuhaye icyo gikundiro aririmba,Nebelu n'inanga biracurangwa umuriro uraka mwuka wera aramanuka umwanzi arahunga.

Ibyamamare byari byaje kwihera ijisho ibi birori byiganjemo ba Nyampinga w'u Rwanda barimo MISS UWASE VANESSA ,Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Diviine n'igisonga cye KAYUMBA Darina,Miss Umuhoza Emma Pascaline,Miss Kazeneza Marie Merci.