NYUMA Y'IMIRWANO IKOMEYE M23 YAHANUYE INDEGE YA FARDC.

NYUMA Y'IMIRWANO IKOMEYE M23 YAHANUYE INDEGE YA FARDC.

Imirwano yongeye kubura amasasu aba menshi mu burasirazuba bwa Congo mu ntambara ikomeje gushyamiranya ingabo za FARDC n'umutwe wa M23.

M23 ikomeje kubyina intsinzi nyuma yaho ifashe akandi gace ahitwa NTAMUGENGA, irimo kwigamba kuba yarashe indege y'intambara yari igabweho mu gitero simusiga.

Major Willy Ngoma uvugira uyu mutwe yatangaje ibyabaye ati "Muri uyu mugoroba ahagana saa Cyenda n’igice(15H30),ingabo zacu zifashishije imbunda ya RPG7 zishwanyaguza indege y’Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC yari igabye igitero ku birindiro byacu bya Kabindi na Tchengerero”

Uyu muvugizi wa M23 yongeye kwihanangiriza ingabo za Congo n'abazifasha avuga ko bikwiye kubabera isomo ko biteguye guhangana kurusha uko babikeka.

Iyi ntambara ikomeje kuba agatereranzamba umutwe wa M23 umaze kwigarurira umujyi wa Bunagana wongeraho n'utundi duce turimo Ntamugenga wafashe mu masaha make ashize ubwo watsinsuraga ingabo za FARDC zifatanyije n'imitwe nka MAI MAI na FDLR.