RUSINE YASINGIJE CLAPTON KIBONKE KARAHAVA.

RUSINE YASINGIJE CLAPTON KIBONKE KARAHAVA.

Umunyarwenya Patrick Rusine wamamaye nka Rusine, yazirikanye Mugisha Emmanuel [Clapton] watumye agira izina rikomeye mu ruhando rw’abanyarwenya mu Rwanda amutumira mu gitaramo cye cya mbere yise ‘Inkuru ya Rusine’ cya Seka Live.

Ni cyo gitaramo cya mbere Rusine agiye gukora ari wenyine kuva yakwinjira mu mubare w’abanyarwenya, ariko amaze iminsi anyura benshi mu bitaramo by’urwenya bya ‘Seka Live’ biba ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi.

Iki gitaramo kizaba ku wa 28 Kanama 2022. Yagitumiyemo Clapton Kibonge, Ambassador w’Abakosomateri, Joshua, Missed call ndetse na Fally Merci.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Rusine ko kuba yaratumiye Clapton muri iki gitaramo bidashingiye kuba yaramufashije kumenyekana gusa, ahubwo ni umuntu aha agaciro mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yavuze ati “Impamvu natumiye Clapton ntabwo ari uko yamfashije kumenyekana gusa, ahubwo ni umuntu mpa agaciro mu buzima bwanjye.”

SOURCE:INYARWANDA