IBYA COUP D'ETAT YARI IKOREWE PEREZIDA MUSEVENI UBWO YARI MU RWANDA.

IBYA COUP D'ETAT YARI IKOREWE PEREZIDA MUSEVENI UBWO YARI MU RWANDA.

Urwego rushinzwe Iperereza mu gihugu cya Uganda rwatangaje byinshi ku bijyanye na KUDETA yari ikorewe Perezida Museveni ubwo yari mu Rwanda mu cyumweru giheruka.

Hahise hacika igikuba ako kanya umutekano udasanzwe urakazwa mu gihugu abaturage batangira gushya ubwoba impande n'impande by'umwihariko mu murwa mukuru i Kampala.

Amakuru yageze mu nzego zishinzwe iperereza za Uganda,yavugaga ko hari abantu bashatse gukorera kudeta Perezida Yoweri Kaguta Museveni ubwo yari i Kigali mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth (CHOGM 2022).

Umwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Chimpreports ati: “Hari abantu batuzaniye amakuru y’ibinyoma. Hahise habaho kumenyesha ingabo za UPDF kwitegura, ariko nyuma twaje gukemura ikibazo cyari gihari ku buryo abantu bakwiye gutuza.”

Ubuzima bwabaye nk’ubuhagaze mu Gihugu cyose ubwo Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za UPDF Lt. Gen. Peter Elwelu, yasabaga abasirikare bose kwitegura gukora ndetse n’urujya n’uruza rw’ibikoresho bya gisirikare rurahagarikwa.

Ubusanzwe ayo mabwiriza atangwa mu ngabo iyo habaye ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru yihariye cyangwa ibindi birori byo ku rwego rw’igihugu.

Ni amabwiriza asaba buri musirikare kwitegura ko isaha n’isaha yahamagarirwa gukora, aho nta n’umwe uba wemerewe gusaba uruhushya cyangwa kuva hamwe na bagenzi be ku mpamvu izo ari zo zose.

Kuri iyi nshuro, Lt. Gen. Elwelu ntiyatanze amabwiriza yo kwitegura gusa, ahubwo n’urujya n’uruza rw’ibikoresho byose bya gisirikare rwabaye ruhagatitswe. Umwanzuro wo guhagarika urujya n’uruza rw’ibikoresho bya gisirikare watumye benshi bakeka ko ibibazo by’abashaka gukora kudeda bishobora kuba biri mu buyobozi bukuru bw’ingabo.

Abenshi mu bayobozi bagize icyo bavuga kuri icyo kibazo, bemeza ko icyemezo cya Lt. Gen. Elwelu cyihuse cyane kandi gihubukiweho kuko cyateje umuhangayiko n’ibindi bibazo bitari ngombwa muri Uganda yose.

Hagati aho ubwo Perezida Museveni yari akubutse mu Rwanda CHOGM ihumuje, bivugwa ko yahuye n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Gihugu mu Karere ka Ntungamo ariko ibyavuye muri iyo nama ntibyigeze bigangarizwa rubanda.

Iyo nama yitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za UPDF Gen Wilson Mbadi, umwungirije Lt. Gen. Peter Elwelu, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare Maj. Gen. James Birungi, n’Umuhuzabikorwa w’Inzego z’umutekano Maj. Gen. Leopold Kyanda.

Bivugwa ko Perezida Museveni yijeje abo bayobozi ko nta kibazo cyabaye mu Gihugu, ahubwo habuze imikoranire myiza y’abayobozi b’ingabo.

Source:IMVAHO NSHYA