KIGALI Financial Square: Inyubako y'agatangaza igiye kubakwa mu Rwanda.

KIGALI Financial Square: Inyubako y'agatangaza igiye kubakwa mu Rwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, H.E Paul Kagame yashyize ibuye ry'ifatizo ku nyubako nshya igiye kubakwa y'ikigo cy'ubucuruzi cya Equity Group.

Nyuma y'izindi nyubako nziza, I Kigali mu Rwanda hagiye kubakwa indi nzu y'akataraboneka yitwa Kigali Financial Square izagira uruhare runini mu kuzamura iterambere ry'ubucuruzi by'umwihariko.

Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kamena nibwo hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka iyi nyubako y'agatangaza byitabiriwe n'umukuru w'igihugu washyizeho itafari fatizo.

Iyi nyubako yitezweho kongera ubwiza bw'isura y'umujyi wa Kigali ndetse ikazafasha ba rwiyemezamirimo gukoreramo ibikorwa byabo bibyara inyungu n'iterambere ry'igihugu muri rusange.

H.E Paul Kagame ubwo yashyiraga ibuye ry'ifatizo kuri iyi nyubako

KIGALI FINANCIAL SQUARE (KFS) ni umuturirwa ugiye kubakwa n'ikigo cya Equity Group gisanzwe gifite mu nshingano banki y'ubucuruzi ya Equity.