RIB: FATAKUMAVUTA ASHOBORA KUZIRA IBYO YATANGAJE.

RIB: FATAKUMAVUTA ASHOBORA KUZIRA IBYO YATANGAJE.

Umunyamakuru wamamaye nka FATAKUMAVUTA yahamagajwe n'urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda ,RIB,ngo yisobanure ku byo aregwa.

Iperereza ku byo FATAKUMAVUTA aherutse gutangaza ku mukinnyikazi wa Filime Isimbi  ALLIAH COOL niryo rimutaye mu kagozi ashobora kuzivanamo bimugoye.

Nk'uko Kalisimbi.com yabitangaje tariki ya 04 Ukwakira 2022, Uyu munyamakuru yanditse ku rubuga rwa Instagram avuga ko Alliah atwite inda y'umuherwe w'umunya-Nigeria ndetse urimo no kumwubakira inzu y'akataraboneka.

Soma; https://kalisimbi.com/ambassaderi-isimbi-alliah-cool-yaba-atwite

FATAKUMAVUTA we yifashishije ifoto ya Alliah yemeza neza ko atwite ati "Isimbi Alliance atwite inda y’umuherwe wo muri Nigeria uri no kumwubakira inzu hano mu Rwanda ihagaze miliyoni 300."

Yifashishije indirimbo 'Miliyoneri' ya Mico yongeyeho ati "Dore dusigaye turwanira ibyana n’aba Naija ba Manager mushyiremo kime aka kazi ni Danger, Nyiransibura yavuze yuko iby'iwe bimwinjiriza, yavukanye ibyo gutanga, ese wowe uzaba uwa nde?"

Ambassaderi ISIMBI Alliah umaze kubaka izina muri sinema akibibona yarababaye niko guhita atanga ikirego muri RIB ngo haklorwe iperereza bityo ubutabera butangwe.

ISIMBI Alliah Cool wamamaye muri filime ye 'ALLIAH The Movie'

Kuri ubu FATAKUMAVUTA ntiyorohewe kuko ari imbere mu ibazwa kuri ibi aherutse gutangaza mu butumwa yahise anasiba.

Asanzwe akora icyo yise 'OPERATION' ku nkuru zitandukanye aho azwiho kuzicukumbura no kuzikorera ubusesenguzi gusa zimwe ziba zisesereza bituma kuva yabitangiza bamwe bagiye bamuserereza ko rimwe bizamuzunguza.

Mbere yuko bimenyekana ko yahamagajwe na RIB yanditse ku rubuga rwa Instagram ati "Reka mbasigire iyi operation ishobora no kuba iyanyuma kuko hari ahantu ngiye kandi nshobora gutindayo".

Ibyahise bica amarenga ko uyu mugabo wari umaze no gutangira muzika  ayifatanya no gukina filime nyarwanda, imyotsi agiyemo bitazamworohera itazamworohera kuyivamo.

FATAKUMAVUTA

Birabe ibyuya ntibibe amaraso kuko uruganda rw'imyidagaduro hari icyo rwahomba aramutse afunzwe n'ubwo na none ubutabera bukwiye gutangwa nk'uko amategeko abiteganya.